issa
Yaparitse imodoka ye kuri Convention Center ayisanga i Remera

Oct 1, 2025 - 17:09
 0

Umwe mu bitabiriye irushanwa ry’amagare mpuzamahanga rya UCI ryabereye i Kigali , nyuma y'uko abuze imodoka ye yari yaparitse hafi y’inyubako ya Kigali Convention Center. Ku cyumweru, ubwo yagarukaga ku modoka ye nyuma y’isiganwa, akayibura, yatangaje ko yayibonye.

Ku cyumweru gishize, ubwo hasozwaga isiganwa mpuzamahanga ry’amagare UCI Road World Championships ryabereye i Kigali, umwe mu bari bitabiriye isiganwa yahuye n’uruva gusenya.

Uwo mugore yari yaparitse  imodoka ye ahazwi nko ku giti cy’Ubumwe, hafi y’inyubako ya Kigali Convention Center, maze yerekeza mu bikorwa by’isiganwa.

Arangije ibyo yari yitabiriye, agarutse aho yari yaparitse imodoka ye arayibura akubitwa n'inkuba, atangira gutekereza ko ishobora kuba yibwe, ariko undi mutima ukamubwira ko ishobora kuba yapakiwe igakurwa aho yari iparitse.

Ako kanya yahise yihutira kwitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB)  ya Remera, atanga ikirego ko imodoka ye yabuze.

Ariko uko iminsi yicumaga nta makuru yahabwa yaho imodoka ye yaba iherereye, byamuteye impungenge zikomeye maze yandika ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa Twiter ko ari kumenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko yabuze imodoka ye!

Nyuma y’iminsi, kuri uyu munsi hamenyekanye ko imodoka ye yabonetse kandi itari yibwe . Byagaragajwe ko yari yimuriwe ahandi n’inzego z’umutekano, bitewe n’uko yari yaparitse ahatemewe.

Ikindi cyatumye atinda kuyibona nuko byabanje kugorana kumenya nyir’imodoka kuko yari ifite plaque za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bigatuma inzego zashakaga kumumenyesha aho imodoka ye yimuriwe ariko zikabura imyirondoro ye!

uyu muturage akaba ashimira police y'igihugu cy'u Rwanda n'urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko yabashije kubona imodoka ye kandi agasanga imeze neza aho yari yaparitswe mu kigo cyizwi nka Controle Technique giherereye i Remera.

Oct 1, 2025 - 18:06