issa
Abayisilamu bizihije umunsi wa Idil Fitri bakeye ku maso

Mar 30, 2025 - 12:02
 0

Abayisilamu ku isi yose bizihije umunsi mukuru wa Idil Fitri, isengesho rikomeye risoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan.

 Mu Rwanda, iri sengesho ryabereye mu mbuga ya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, ryitabirwa n’imbaga y’Abayisilamu baturutse impande zose z’igihugu. Ku rwego rw’igihugu, isengesho ryayobowe na Mufti w’u Rwanda, Nyakubahwa Sheikh Sindayigaya Musa.

Mu nyigisho ze, Mufti w’u Rwanda yibukije imbaga iteraniye mu mbuga ya Kigali Pele Stadium ibyiza by’igisibo cya Ramadhan, abasaba gukomeza gusenga cyane no gukunda igihugu Yashoje inyigisho ze ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku ruhare rwe mu guteza imbere igihugu no kubungabunga umutekano, asabira u Rwanda gukomeza kugira umutekano urambye, Yibukije abayisilamu kandi ko u Rwanda rwitegura kwinjira mu minsi ijana yo kwibuka abazize Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Mu bitabiriye iri sengesho harimo abayobozi bakuru b’igihugu,harimo Nyakubahwa Umugaba mukuru w’ingabo z’urwanda General Mubarak Muganga,Minisitiri w’imari Murangwa Yussuf, Minisitiri w’urubyiruko Dr Utumatwishima Abdallah n’abandi banyacyubahiro batandukanye ndetse n’abaturage batuye Umujyi wa Kigali, bari bitabiriye iri sengesho mu buryo bugaragaza ibyishimo n’isuku, bambaye imyambaro ibereye umunsi mukuru wa Idil Fitri.

Bamwe mu bayisilamu twaganiriye bagaragaje ko igisibo cya Ramadhan ari igihe cyiza cyo kwegera Imana no kwiyibutsa gukurikiza amategeko yayo. Bavuze ko igisibo kibafasha kwiyubaka mu buryo bw’umwuka no kwitoza kwihangana.

Nubwo bishimira kurangiza igisibo, Abayisilamu bamwe bagaragaje ko bagihangayikishijwe n’imisigiti irenga 100 itarafungurwa. Mufti w’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yabijeje ko igiye gufungurwa vuba kuko inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana.

Mar 30, 2025 - 12:11