Mufuti w'u Rwanda yasabiye Igihugu ingabire y'umutekano

Mar 30, 2025 - 12:01
 0

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2025, ku isi hose Abayoboke b'idini rya Islam basoje ukwezi kw'Igisibo cya Ramadhan. Mufuti w'u Rwanda Sheikh Musa Sindayigaya akaba yasabiye u Rwanda Ingabire y'umutekano kugira ngo Abaturage bakomeze kunezerwa no kwiteza imbere.

Ubwo  hasozwaga Ukwezi kwa Ramadhan, mu Mujyi wa Kigali uyu muhango wabereye kuri Stade ya Kigali, ukaba ari umuhango witabiriwe n'umugaba mukururu w'Ingabo z'u Rwanda General Mubarak Muganga.  

Ni umuhango wayobowe na, Sheikh Musa Sindayigaya, akaba yashimye Imana ku kuba igisibo cyaragenze neza, avuga ko nta mutekano ntacyo Isi yageraho.

Yagize ati “Iyo umutekano uhari bwa bukungu na ya mafunguro na bwa bukire ni bwo bituryohera kuko nta waryoherwa n’amafunguro ari munsi y’ntambara ari munsi y’amasasu. Ubwo bukungu ntacyo bwamara nta n’uburyohe wagira n’iyo mpamvu intumwa y’Imana Ibrahim yabanje gusaba ingabire y’umutekano.”

Yongeyeho ko abantu bashora imari iyo hari amahoro bagakora batuje ntacyo bikanga bagashinga inganda bityo bagakungahara.

Yagaragaje ko umutekano ufite agaciro katagereranywa kuko intumwa y’Imana yanganishinije uwufite nk’ufite Isi mu biganza bye.

Ati: “Kubera agaciro k’umutekano umuntu utekanye mu bye n’abe; afite ubuzima bwiza uwo nguwo intumwa y’Imana yamunganyije n’umuntu ufite Isi yose n’ubukungu bwose mu biganza. bye. Iyo umutekano uhari ni bwo abantu bakora, ni bwo ubukungu buboneka, ni bwo amafunguro aboneka kuko abantu barakora bagashora imari, bagashinga inganda ubukungu bukaboneka bakaryoherwa n’amafunguro.”

Yashimangiye ko abantu bakwiye kunga ubumwe bakimakaza ubuvandimwe bagahuza kuko Imana isaba abantu gufatana urunana bakirinda gutana no kuryana.

Yasabye abantu kwirinda icyabatanya kuko bitanga icyuho cyo gutsindwa, mu gihe abashyize hamwe ntacyapfa kubananira.

Yagize ati: “Imana yadutegetse gushyira hamwe no guhuza umugambi wacu tugakorera hamwe tukishyira hamwe nk’abemera Mana kuko Imana ivuga iti, mufatane urunana ku mugozi w’Imana muramenye ntimuzatatane kandi ntimuzaryane.” 

Sheikh Sindayigaya Musa yasabye Abayisilamu gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’urukundo na nyuma y’igisibo bagafasha, bakubaha Imana kuko ngo ntacyo byaba bimaze kuyubaha ukwezi kumwe gusa andi asigaye bakajya mu byaha.

Yabasabye kwirinda kwigomeka no gusuzugura ahubwo bagakomeza inzira zayo no kubaha amategeko yayo.

Mar 30, 2025 - 12:22

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.