Umwana wa Perezida Kagame, Brian Kagame agiye kwinjizwa muri RDF
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025, mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako riherereye mu Karere ka Bugesera hateganyijwe umuhango ukomeye wo kwinjiza mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) abasirikare bashya barenga 1,000 nyuma y’igihe bamaze bahabwa amasomo n’imyitozo ya gisirikare.
Brian Kagame umuhererezi mu bana ba perezida w'u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu ba Ofisiye 42 bigiye hanze amasomo ya gisirikare bagiye kurahirira kwinjira muri RDF hamwe n'abandi 987 bigiye mu ishuri rya Gako.
Aba basirikare bashya barangije amasomo yabo barinjira mu rwego rwa Ofisiye bato bafite ipeti rya Sous-Lieutenant. Mu gihe kinini bamaze mu myitozo, bahawe amasomo ajyanye no kumenya amategeko y’intambara, ubumenyi bw’ibanze n’ubwimbitse ku miyoborere ya gisirikare, imyitozo ngororamubiri, ubuhanga mu ntwaro n’amahugurwa ajyanye n’igisirikare cya kijyambere.
Kwinjiza abasirikare barangije amasomo ya Ofisiye ni kimwe mu bikorwa RDF ikora buri mwaka hagamijwe guhererekanya inshingano, kongera ubushobozi bwa gisirikare no kurinda ko habaho icyuho mu miyoborere no mu ngufu z’igisirikare.


Kinyarwanda
English
Swahili









