Nyarugenge: Abatwara ibishingwe muri COCEN baratabaza
Bamwe mu bakozi bakorera kompanyi itwara ibishingwe mu ngo yitwa COCEN ikorera mu Murenge wa Nyakabanda n'uwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, baravuga ko babangamiwe cyane n'uburyo bahembwa intica ntikize ndetse batanahabwa ibikoresho bibarinda gukomereka mu kazi kabo ka buri munsi bakora birimo gants n'inkweto.
Bamwe muri aba bakozi baganiriye na UKWELITIMES, bavuga ko imodoka zitwara ibishingwe za kompanyi bakorera arizo zigira ubwishingizi gusa ndetse iyo bakomeretse ari bo bivuza ku giti cyabo.
Bemeza ko imodoka zitwara ibishingwe za kompani bakorera zo ziba zifite ubwishingizi bw'abantu babiri gusa mu gihe zitwara abarenze batanu.
Bavuga ko no kuba nta nkweto na gants bahabwa nabyo bibagiraho ingaruka bitewe n'uko iyo bakomerekeye mu kazi aribo bivuza mu gihe bahembwa amafaranga make cyane.
Umwe yagize ati " Baduhemba ibihumbi 45 wasiva iminsi umwe bakagukata iminsi ibiri n"iyo waba urwaye ntibabyemera ikindi nta bwishingizi tugira urakomereka ukimenye mu gihe imodoka yo ibufite."
Undi yagize ati " Batubeshya ngo badushyize muri ejo heza kandi ntitujya tubona ubwo butumwa mbese ayo barayakata bakanadukata 1500 ku munsi iyo wasibye ikibabaje n'uko usiba umunsi umwe bagakata amafaranga y'iminsi ibiri kandi n'iyo ubivuze babona ko usa nk'ujijutse bahita bakwirukana."
Undi muturage yagize ati "Nk'izi bote na gants ubona nambaye babiduhaye kubera ko wabahamagaye mu gitondo ukabibabaza, ibaze nawe nk'aka gapfukamunwa baba bashaka ko umuntu akamarana nk'amezi abiri kandi mu minsi ibiri gusa kaba kamaze kwangirika kubera ibyuya tuba twabize."
Yakomeje avuga ko bababazwa cyane n'uburyo bahembwa ibihumbi 45 mu gihe abandi bakozi babakuriye bo bahembwa ibihumbi 120 ku Kwezi kandi badaterura ibishingwe.
Ushinzwe isuku n'Ubuzima mu Murenge wa Kimisagara, Ndabakuranye Jean D'amour, yabwiye UKWELITIMES, ikibazo cy'uko aba bakozi batagira ibikoresho bibarinda mu kazi kabo ka buri munsi n'ubwishingizi bacyizi.
Yagize ati " Turabizi twanabibwiye umuyobozi wabo turanamwandikira."
Umuyobozi wa Kompanyi ya COCEN, Benimana Inkirane Leon, we yabwiye UKWELITIMES, ko ayo makuru atari ay'ukuri.
Ati " Ibyo sibyo mujye muhigerera murebe ikindi kandi rwose ukore inkuru sinzayivuguriza."
Kuba aba bakozi b'iyi kompanyi ya COCEN bahembwa amafaranga make nk'uko babivuga biri mubyo abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara n'uwa Nyakabanda ikoreramo bashingiraho bavuga ko iyo baje gutwara ibishingwe mu ngo zitandukanye muri utu duce bagasanga nta muntu uri mu gikari babiba.


Kinyarwanda
English
Swahili









