Bolivia: 15 bapfiriye mu ndege yari itwaye amafaranga
Indege y’Igisirikare cya Bolivia yari itwaye inoti izikuye mu Mujyi wa Santa Cruz izijyanye muri banki mu Mujyi wa El Alto muri icyo gihugu, yaguye ihitana abantu 15 abandi barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye ku wa 28 Gashyantare ahagana Saa Kumi n’Ebyiri n’imitota 15. Inzego z’umutekano muri icyo gihugu zirimo na Minisiteri y’Ingabo, zatangaje ko iyi ndege yataye icyerekezo ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga yari guhagararaho, iratana igonga imodoka biteza impanukuka.
Iyi minisiteri yanasobanuye ko hataramenyekana umubare nyakuri w’abantu bari bari muri iyo ndege. Minisiteri y’Ubuzima muri icyo gihugu yo yatangaje ko abantu 31 ari bo bimaze kumenyekana ko bakomerekeye muri iyo mpanuka.
Ni mu gihe bamwe mu baturage bo mu gace iyo ndege yaguyemo barwaniye kujya kwiba amafaranga yari itwaye kuko hari ayamenetse hanze, gusa inzego z’umutekano zirimo polisi zifashisha ibirimo imyuka iryana mu maso, mu kubatesha.
Minisitiri w’Ingabo wa Bolivia, Marcelo Salinas, yatangaje ko ayo gukoresha ayo mafaranga yibwe bitemewe, kuko yari ataremezwa na Banki Nkuru ya Bolivia (Central Bank of Bolivia) dore ko yari atarashyirwaho imibare yihariye iyaranga (Serial numbers).
Ati ‘‘Ndashaka kubishyiraho umucyo kuri bariya bagerageje kwiba amafaranga mu ndege yakoze iyi mpanuka ko aya mafaranga nta gaciro afite mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko yari ataremezwa na Banki Nkuru kandi akaba atari afite ‘Serial number’, bityo ko kugerageza kuyakoresha ari icyaha.’’
Kugeza ubu abantu 12 ni bo batawe muri yombi, nyuma yo gufatirwa mu gikundi cy’abibye amafaranga yamenetse iyo ndege imaze gukora impanuka.


Kinyarwanda
English
Swahili









