issa
Nigeria: ISWAP yahaye leta amasaha 72 yo kuba irekuye abarwanyi bayo yataye muri yombi

Mar 24, 2026 - 11:09
 0

Itsinda ry'umutwe w’iterabwoba ukekwa kuba uwa ISWAP wahaye leta ya Nigeria igihe kitageze ku minsi ine yo kuba yarekuye abarwanyi bawo batawe muri yombi ubinyujije mu butumwa bwa mashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba Polisi ya Nigeria yise ISWAP kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2026 bashyize hanze amashusho agera ku minota 15 baha leta ya Nigeria igihe cya masaha 72 agize iminsi itatu yo kuba yarekuye abarwanyi bawo batawe muri yombi mu minsi ishize.

Mu burakari bwinshi n’umujinya ukabije, aba barwanyi bari bambaye imyambaro ya Gisirikare bavuze ko hari ibiganiro Inzego z’umutekano z’icyo gihugu zagiranye n’uwo mutwe ubwo bahuriraga mu bice by’umujyi wa Abuja birimo Kaduna, ariko ibyo bahuriyeho ntibyabasha kubahirizwa.

Ni amashusho agaragaramo uwiyita umuyobozi w’uwo mutwe w’iterabwoba utigeze avuga amazina ye, ahubwo akagaruka cyane ku cyemezo cyo kutishimira itabwa muri yombi ry'abarwanyi be.

Uyu muyobozi utigeze wivuga amazina, avuga ko hari amasezerano bagiranye na bamwe mu bayobozi ba leta y’icyo gihugu, ariko ntiyabasha kubahirizwa uko bikwiye, avuga ko hari ibyo bari bumvikanye hagati y’abari bagiranye ibiganiro by’uko uwo mutwe utagomba kubangamirwa mu bikorwa byawo, ibintu bita ko byaje guteshwa agaciro bikarengwaho.

Muri aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo X na Facebook, uyu mutwe wasabye leta ya Nigeria kurekura abarwanyi bawo bataye muri yombi byibuze bitarenze amasaha 72 agize iminsi itatu hatagize ubundi bwumvikane bubayeho.

Daily post yanditse ko nyuma yo kujya hanze kwayo mashusho, Inzego zishyizweho umutekano muri Nigeria zateye utwatsi ibyo kugirana ibiganiro n’uwo mutwe zikeka kuba uwa ISWAP, zivuga ko abarwanyi buwo mutwe batawe muri yombi hakurikijwe amategeko.

Kugeza ubu, Inzego z'umutekano z’icyo gihugu zasabye abagituye kwirinda kuyobywa; n'ibinyoma, imitwe y’iterabwoba igenda itangaza hagamijwe gutera ubwoba abaturage, uretse ko ibyo byongeye guteza intambara ya magambo hagati y’abaturage n’uwo mutwe w’iterabwoba ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mutwe wa ISWAP ntacyo wari wongera gutangaza mu gihe utegereje ko amasaha wahaye leta ya Nigeria yubahirizwa, hakarekurwa abarwanyi bawo cyangwa hakagira igikurikira mu bitigeze bitangazwa.

Mar 24, 2026 - 12:04