Doja Cat akomeje gukoresha se mu kwamamaza album ye
Muri iyi nkuru y'impande ebyiri, ntabwo Doja Cat yerura ngo yerekane ububi bwa nyina wamwangishije se, cyangwa se ngo arenge ubucuruzi afate icyemezo ahure na se bacoce amakimbirane.
Umuhanzikazi Doja Cat yahishuye ko ku itariki 22 Gashyantare 2010 ahagana saa yine z'ijoro Doja Cat yigeze kwandikira ubutumwa burangisha se Dumisani Dlamini, se umubyara.
Icyo gihe mu ibaruwa yuzuye agahinda Doja Cat yabwiye Khaya Dlanga wakoreshaga umuyoboro wa YouTube ko yamutambukiriza ubutumwa akabona se. Doja Cat ati"Nitwa Amala Dlamini, data yitwa Dumisani Dlamini, mfite imyaka 14 y'amavuko.
Sinigeze mubona kuva navuka,atuye muri Afurika y’Epfo ariko mu myaka 14 ishize yakinnye muri filime yitwa Sarafina no muri Lion King I New York. Mfite amafoto ye ariko nta mbuga nkoranyambaga ze nzi ngo mwandikire.
Nukuri kuri Facebook hariho ba Dlamini benshi sinzi niba hari uwo dusangiye isano. Ndashaka kuvugana na Papa"
Dumisani Dlamini, se wa Doja Cat yavuze ko byatewe na nyina wamwangishije umukobwa we noneho akanamubuza kumureba.
Kuri ubu iyi niyo nkuru ishyushye mu isi y'ubwamamare muri Leta Zunze Ubumwe no ku isi hose.
Icyakora biri gufasha Doja Cat kwitwara neza mu bitaramo bizenguruka isi yitiriye album yitwa'Tour ma Vie'. Nta yindi nkuru afite yo kubara mu gukurura amarangamutima y'abakunda umuziki we ndetse n'ibintu ubona ko bidateze kurangira vuba mu gihe atarasoza ibitaramo bye.
Isi ya none igirira impuhwe abiyita inzirakarengane, igahonyora abakabaye bagirirwa impuhwe.
Muri iyi nkuru y'impande ebyiri, ntabwo Doja Cat yerura ngo yerekane ububi bwa nyina wamwangishije se, cyangwa se ngo arenge ubucuruzi afate icyemezo ahure na se bacoce amakimbirane.
Iyi ni inkuru izakomeza kubarwa na babiri mu gihe nyina wa Doja Cat azakomeza kubarebera ku ruhande ndetse n'ibitangazamakuru byo muri Amerika ntibifate iya mbere mu gushaka ukuri kurenza ukuvugwa na Doja Cat na se.
Ku wa 26 Nzeri 2025 Doja Cat yashyize ku isoko 'Vie' Album ya gatatu, akabari ari gukora ibitaramo yise 'Tour Ma Vie'. Ni album ku munsi wa mbere yumviswe na miliyoni 12 kuri Spotify.
Iriho indirimbo 14 zirimo na Gorgeous yakoranya na SZA bigeze guhurira muri 'Kiss Me More' yamuhesheje Grammy Award mu 2022.


Kinyarwanda
English
Swahili









