Ali Kiba udafite igikundiro hanze ya Tanzania yageze I Kigali
Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki waTanzania Ali Kiba yageze I Kigali aho yitabiriye igitaramo Kevin Kade azizihirizamo imyaka itanu (5) mu muziki.
Ali Kiba yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa tatu z’ijoro. Yakiriwe n’ikipe ngari yari irangajwe imbere na Kevin Kade wamutumiye.
Ni igitaramo amatike yashyizwe kuri 5000 Frw ahasanzwe na 20,000 Frw aho abafite amafaranga yisumbuye bagenewe (VIP). Abahanzi bazafatanya barimo;Bushali,Bruce The 1st ,Bull Dog, Bwiza,Shemi,Angell Mutoni,Diez Dola,Ariel Wayz n’abandi bazatungurana.
Ali Kiba mu 2024 yijhije imyaka 20 akora umuziki dore ko yawutangiye mu 2004. Ku myaka 39 y’amavuko afatwa nk’icyitegererezo mu muziki w’imbere muri Tanzania ariko hanze ntabwo yahiriwe n’urugendo bitewe n’uko yizereye cyane mu mpano akirengagiza ko umuziki ucuruzwa nk’ibindi bicuruzwa byose.
Ku wa 01 Mutarama 2018 Ali Kiba yinjije abanyarwanda mu mwaka mushya muri ‘East African Party’. Icyo gihe yari kumwe na Sheebah Karungi, Bruce Melodie, Tuff Gang, Riderman na Yvan Buravan. Muri uyu mwaka kandi wa 2025 Ali Kiba na Kevin Kade bakoranye indirimbo bise’Bebe’, ibintu Kade yafashe nk’intsinzi mu rugendo rwe kuko yakuze afana Ali Kiba.
Ali Kiba ni we muhanzi wo mu burasirazuba bw’Afurika wakoranye bwa mbere na Sony Music, nta musaruro ufatika yabikuyemo uretse ko n’ubundi yaje kubasezerera. Kuri ubu afite Kings Music,sosiyete izamura abahanzi nubwo nta muhanzi uri ku isoko ufatika wanyuzemo.
Yatangije Crown Fm 92.1, radiyo igezweho muri Tanzania. Afite umudari yahawe na perezida wa Tanzania amushimira uruhare yagize mu guteza imbere umuco. Ahagarariye inyungu z’ishami ry’umuryango w’ababimbye ryita ku bana’UNICEF Ambassador’.
Nubwo Ali Kiba iwabo afatwa nk'umwami, yabuze ikipe izi gucuruza umuziki ku buryo Diamond Platnumz waje nyuma ye anamufata nk'umufana we, yaramusize ku buryo muri Afurika y'i burasirazuba ari we muhanzi uhenze mu bitaramo, ufite abafana benshi, ufite umuziki wumvwa cyane kandi akaba agaragaraza imibereho nk'iy'ibyamamare byo mu isi ya Hollywood.


Kinyarwanda
English
Swahili









