
Yampano yishongoye kuri Marina
Umuhanzi Yampano yatangaje ko nyuma y'uko Marina bakoranye indirimbo akayisibisha kuri You Tube, mu by'ukuri atari amukeneye muri iyo ndirimbo, avuga impamvu yemeye kumushyira mu mushinga we.
Yampano yavuye imuzi ikibazo cyabaye hagati ye na Marina kugira ngo indirimbo bakoranye uyu muhanzikazi asabe You Tube kuyisiba.
Yampano avuga ko nubwo Marina avuga ko yasibye indirimbo kubera ko batumvikanye uburyo bwo kuyisohora, ariko mu by'ukuri we yari yumvikanye na Manager we (wa Marina) ko igomba gusohoka.
Mu kiganiro Yampano yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko yari yumvikanye na Manager wa Marina ko bazakora video mu Cyunamo, hanyuma ikazasohoka muri Gicurasi 2025.
Yunzemo ko atiyumvisha ukuntu indirimbo yari imaze kurebwa n'abantu ibihumbi 150, Marina akayisibisha, kandi mu myaka yose amaze akora umuziki nta bantu bangana gutyo barareba indirimbo ye (Marina).
Uyu muhanzi yageze aho avuga ko ubundi mu by'ukuri atari akeneye Marina mu ndirimbo ye, ahubwo ko yamusabye kuyijyamo kuko ari umuhanzikazi yakuze yikundira kandi akunda n'ijwi rye.
Yongeyeho ko yari yemereye Marina ko azamwandikira indirimbo ebyiri z'ubuntu akazimwihera nk'impano iyo iriya ndirimbo isohoka, ariko ngo ubu ntazo azamwandikira, ndetse n'iyo ndirimbo yasibwe yarayiretse niyo yayisubiramo Marina ntiyazamo.
Icyakora rero nubwo Yampano yavuze ko atari akeneye Marina, Ukweli Times ifite amajwi ya Yampano yinginga Marina amusaba ko bakorarana indirimbo.
Ni mu gihe kandi Manager wa Marina abeshyuza Yampano uvuga ko nta ndirimbo ya Marina irageza views ibihumbi 150 akemeza ko zihari nyinshi.