Maître Gims yasabwe guhagarika igitaramo yateguye ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda

Mar 13, 2025 - 16:41
 0

Abarimo gutegura igitaramo cy'umuhanzi wo muri Congo-Kinshasa Maître Gims tariki ya 07 Mata mu Bufaransa, basabwe ku gihagarika kuko byaba ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) mu Rwanda, niryo ryasabye abarimo gutegura iki gitaramo kugihagarika, cyane ko amafaranga yari kuzavamo yari kuzahabwa uyu muryango.

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho, Ubuvugizi n’Imikoranire muri UNICEF Rwanda, Nidhi Joshi, yabwiye The New Times ko basabye ko itariki ya 07 Mata yahindurwa.

Ati “Twasabye ko hashyirwaho indi tariki y’icyo gitaramo cy’ibikorwa by’urukundo. Mu gihe iyo tariki itaba ihindutse, UNICEF yamaze kubisobanura ko tutazakira amafaranga azava muri icyo gitaramo.”

Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bakomeje gusaba ko iki gitaramo kizabera muri Accor Arena cyahagarara kuko byaba ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi u Bufaransa nabwo bwaremeje ko tariki ya 07 Mata yahariwe kwibuka Abatutsi. 

Maître Gims ni umwe mu bahanzi bemeye kugendera mu murongo w’ubutegetsi bwa DRC bwiyemeje gushinja u Rwanda ibinyoma, aho mu bihe binyuranye na we yagiye yibasira u Rwanda. 

Maître Gims ari mu murongo umwe na Perezida Tshisekedi wo gusebya u Rwanda

Mar 13, 2025 - 17:05

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.