
Patycope yanenze abahemukiye imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi
Rukundo Patrick wamamaye nka Patycope yanenze abantu bakuye abana mu bigo birera imfubyi, bakabima uburenganzira bwabo aho kubarera uko bikwiye.
Patycope umenyerewe mu myidagaduro yo mu Rwanda by'umwihariko mu kumenyekanisha ibihangano by'abahanzi. Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yagize icyo avuga ku bantu bakuye abana mu bigo birera imfubyi bakabagira abacakara.
Mu gihe Abanyarwanda n'Isi muri rusange bari mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Patycope yavuze ko iyi ngingo idakunze kugarukwaho gusa biba kandi bibabaje.
Yagize ati "Hari ikintu tutajya tuvuga gusa abantu mwakuye abana muri za orphelinats aho kubarera, mukabahindura abacakara, abakozi bo mu rugo, mukabaka amahirwe yo kwiga, mukabarira imitungo,(....)
Ibyo mwakoze bizabakurikirana mu buzima musigaje."
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari imiryango imwe n'imwe yagiye ikura abana bari imfubyi za Jenoside mu bigo barererwagamo, muri gahunda yari ihari yo kugira ngo buri mwana arererwe mu muryango.
Patycope yanenze ababushabushe imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994