Ihuriro AFC/M23 ryatangaje  ko mu Mujyi wa Goma ari amahoro nyuma y’Amasasu yaraye ahumvikanye

Apr 12, 2025 - 15:43
 0

Ubuyobozi bw’Umugi wa Goma muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, AFC/M23 bwatangaje ko kugeza ubu mu Mujyi wa Goma ari Amahoro, ni nyuna y’urufaya rw’Amasasu rwahumvikanye mu ijoro ryo ku wa 11 Mata 2025.

Ni imirwano yatangiye mu masayine z'joro, urufaya rw'amasasu rw’imbunda nini n’into ndetse n’iturika ry’ibisasu byumvikanye mu duce twa Ndosho, Mugunga ndetse no mu bice bya Teritwari ya Nyiragongo.

Aya makuru kandi yaje kwemezwa na M23, ikaba  yavuze  ko iriya mirwano yashojwe na  FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bageragezaga kwisubiza umujyi wa Goma umaze hafi amezi atatu ugenzurwa na M23.

Kuri uyu wa 12 Mata, Umuvugizi w'Igisirikare cya M23, Lt Col Willy Ngoma anyuze  ku rubuga rwe rwa X yavuze ko M23 yamaze kugarura ituze.

Ati: “Nyuma y’ubushotoranyi bugira kenshi bw’ihuriro ry’abagizi ba nabi (FARDC, FDLR, WAZALENDO…) mu bice bitandukanye bya Goma no mu nkengero zayo, ibintu byasubiye mu buryo ndetse ituze riraganje.”

Willy Ngoma yashimangiye ko ingabo za M23 zihora ziri maso, ndetse ko kurinda abaturage ari byo uriya mutwe wahamagariwe.

I Goma haraye habereye imirwano, mu gihe mu majyaruguru y’uyu mujyi by’umwihariko muri Parike ya Virunga na ho hamaze iminsi habera imirwano ikomeye.

Ni imirwano iri gusakiranya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta rigizwe na FARDC, FDLR n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.

Umuyobozi w'Intara ya Kivu ya Ruguru, Bwana Bahati Erasto na we yemeje ko iyi mirwano yahosheje, ahumuriza abaturage batuye Umujyi wa Goma ko kugeza ubu umwanzi bamwirukanye badakwiye kugira ikibahangayikisha.

Apr 12, 2025 - 16:14

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.