Tshisekedi yatakambiye Lourenço wa Angola ngo yemere kongera kumuhuza na AFC/M23
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatakambiye mugenzi we wa Angola, João Lourenço, kongera gufata iya mbere mu biganiro bigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Amakuru avuga ko Perezida João Lourenço yemeye iki cyifuzo cya Tshisekedi, aho yiyemeje gusubukura no kuyobora igikorwa cy’ubuhuza kigamije guhosha umutekano mucye umaze igihe mu Ntara zo mu Burasirazuba bwa Congo.
Aya makuru kandi akomeza avuga ko Tshisekedi yasabye umuyobozi wa Angola gutumira mu buryo bw’ibanga bamwe mu bayobozi ba politiki b’Abanye-Congo, hagamijwe kuganira ku nzira zakoreshwa mu gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano n’ibiganiro bya politiki byafasha kunga Abanye-Congo.
Nubwo hataratangazwa amazina y’abo bayobozi cyangwa igihe ibyo biganiro byabera, iyi gahunda ifatwa nk’intambwe nshya mu rugendo rwo gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kwibasira u Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane mu Ntara za Kivu ya Ruguru n’iy'Epfo.
Angola imaze igihe igira uruhare rukomeye mu biganiro by’amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho Perezida João Lourenço akunze kugaragara nk’umuhuza wizewe mu bibazo by’umutekano n’imibanire hagati y’ibihugu byo muri aka karere.
Abasesenguzi bavuga ko iyi gahunda nshya ishobora gutanga icyizere, mu gihe yakwitabirwa n’impande zose bireba kandi igashyigikirwa n’imiryango mpuzamahanga isanzwe ikurikirana ikibazo cy’umutekano muke muri RDC.


Kinyarwanda
English
Swahili









