issa
UR Huye: Abanyeshuri bafite ubumuga barasaba Leta ikoranabuhanga ribafasha mu myigire yabo

Jan 6, 2026 - 12:37
 0

Bamwe mu banyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, barishimira kuba Braille, uburyo bwo kwandika no gusoma hifashishijwe intoki, bashyiriweho na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Kaminuza, bukomeje kubafasha mu myigire yabo ariko bakaba basaba Leta ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Niyonasenze Anitha, umwe muri abo banyeshuri, avuga ko uburyo bwo kwiga bifashishije Braille bwahaye ikizere abafite ubumuga bwo kutabona ko na bo kwiga bishoboka.

Yagize ati “Ubu buryo bwa Braille bwatweretse ko dushobora kwiga nk’abandi banyeshuri bose nta nkomyi. Ubu nsoma neza amasomo, nk'itegura ibizamini neza kandi mbikora ku giti cyanjye nta bangamiwe n’ubumuga mfite cyangwa ngo ngire ubundi bufasha bw’undi muntu nkenera.”

Uyu mwari ashimira Leta y’u Rwanda yabazaniye ubwo buryo bubafasha kwiga neza, ariko akavuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu gufasha abafite ubumuga bwo kutabona, hagikenewe kongerwa inkunga ibafasha kugira ngo imibereho n’imyigire yabo birusheho kuba byiza.

Ati “Turashimira Leta yacu ndetse na Kaminuza y’u Rwanda ku bufasha bushoboka iduha, ariko twifuza ko twahabwa ibikoresho by’ikoranabuhanga kugira ngo bidufashe kubona amasomo vuba kandi mu buryo bworoshye.”

Anitha yakomeje avuga ko hakenewe amahugurwa ahoraho yagenerwa abafite ubumuga bwo kutabona mu rwego rwo kubafasha kumenya gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga, avuga ko ari uko rihora rihindagurika.

Ati “Ikoranabuhanga rihindagurika buri munsi, ari na ko ritera imbere, niyo mpamvu natwe dukwiye guhabwa amahugurwa ahoraho kugira ngo tudasigara inyuma.”

Umuyobozi ushinzwe icyumba cy’ibikoresho by’abafite ubumuga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye avuga ko intego ubuyobozi bwa Kaminuza bufite ku bufatanye n’inkunga baterwa na Leta y’u Rwanda, ari iyo kongera ubushobozi mu gufasha abanyeshuri bafite ubumuga mu buryo bushoboka bwose.

Yagize ati “Ku bufatanye n’ubuyobozi bwacu, ni uko buri munyeshuri wese ufite ubumuga afashwa bitewe n’ubumuga afite. Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe Braille n’ibikoresho bibafasha gusoma no kwandika, kandi n’ibindi birimo iby’ikoranabuhanga biborohereza amasomo nabyo bizaza.”

Akomeza avuga ko intego nk’ubuyobozi bafite ari uko buri munyeshuri wese ajyana n’ikoranabuhanga rigezweho, ndetse n’abafite ubumuga na bo bagafashwa kujyana na ryo.

Ati “Intego yacu ni uko nta munyeshuri n’umwe wasigara inyuma y’iterambere n’ikoranabuhanga kubera ubumuga. Dufite ibikoresho bigezweho bibafasha mu myigire yabo ya buri munsi kandi twizeye ko bizagenda byiyongera bityo abo bitarageraho na bo bazabibona.”

Kugeza ubu, muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye hari abanyeshuri 35 bafite ubumuga bwo kutabona, mu banyeshuri 87 bose bafite ubumuga bahiga. Ibintu ubuyobozi buvuga ko ari intambwe ikomeye imaze guterwa mu burezi budaheza, nubwo ngo urugendo rukiri rurerure.

Jan 6, 2026 - 13:30