Cameroun: Abarimu batangije imyigaragambyo y’iminsi ine
Abarimu batandukanye bo mu gihugu cya Cameroun, batangije imyigaragambyo bitegenyijwe ko izamara iminsi ine.
Ni imyigaragambyo yatangiye ku wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, igomba gukorwa mu bice byose by’icyo gihugu, mu mashuri yose yaba aya Leta ndetse n’ayigenga.
Kuva iyi myigaragambyo yatangira gutegurwa, yahagaritse itangira ry’igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri.
Iyo myigaragambyo yahawe izina rya ‘École morte’ (ishuri ripfuye), ngo yateguwe na za ‘syndicats’ zigera mu icumi (10) zihuriza hamwe abarimu bose bo muri Cameroun (COREC).
Kugirango iyi myigaragambyo ihagarikwe, ni uko ngo Leta yakwemera ko habaho ‘Forum’ y’uburezi ihoraho yo ku rwego rw’igihugu, ibyo gigakorwa mu rwego rwo kugira ngo abayigize bajye bahora bagaragaza ibibazo biri mu burezi.
Ikindi ni ukuvugurira no kongera agaciro ka sitati idasanzwe y’abarimu, kugira ngo bajye bashobora gushyira umwanya wabo wose ku mwuga w’uburezi.


Kinyarwanda
English
Swahili









