issa
Karongi: Imbamutima z'abarimu bigishaga basize impinja mu rugo

Mar 5, 2026 - 19:04
 0

Abarimu bigisha ku ishuri ribanza ryitwa Indatwa Rubengera bahamya ko gushyirirwaho icyumba bonkerezamo byabafashije gutekana kubera ko basigaga impinja mu rugo bigatuma bigisha bahangayitse.

Ibi ni nimwe mu bivugwa n'abarimu bo ku ishuri ribanza ryitwa Indatwa Rubengera riherereye mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi.

Bemeza ko nyuma yo kubakirwa icyumba cyahariwe konsa cyabafashije kunoza akazi ndetse bakanonsa  abana babo bitabagoye. 

Bamwe muri bo baganiriye na radiyo Isangano bavuga ko ubu bigisha neza ugereranyije na mbere yo guhabwa icyo cyumba cyahariwe ababyeyi bonsa kuko bakoraga  urugendo bajya mu rugo konsa bigatuma batubahiriza neza gahunda yo kwigisha, mu gihe ubu bonsa batavuye ku ishuri bigishaho bitewe n'icyo cyumba cyanashyizwemo ibikoresho byafashishwa mu kwita kuri abo bana bonka mu gihe ba nyina baba barimu kwigisha.

Umwe mu barimu yagize "Ubuyobozi bwaduhaye icyumba cyo konkerezamo umwana, ikintu bimfasha bituma nonkereza umwana ku gihe n'amasaha y'akazi sinyice, kubera ko umwana aba ari hafi yanjye iyo isaha yo kumwonsa igeze ndamwonsa byarangira nkahita nsubira mu kazi ntacyangiritse. byandinze no guhangayikira umwana cyane, iyo ndi mu kazi ndikumwe n'umwana n'ibintu byiza cyane kuko mbere wagasanga umwana arashonje nkabura uko mwonsa."

 Yakomeje ati"Kabiri mbyaye ubwa Mbere byari bigoye ugasanga nkererewe ku kazi, Konsa umwana byari bigoye ariko ubu ngubu byaroroshye cyane, mwatangiye kumuzana afite amezi 3 ariko ubu agiye kuzuza amezi 7."

 Undi mubyeyi yagize ati" Kiriya cyumba gifite umumaro munini cyane kuko gifasha umubyeyi kuba yumva atuje kubera ko umwana aba amuri hafi, kuko aba yumva ngo umwana nagira ikibazo ndahita mugeraho ako kanya."

Undi mwarimu nawe agaragaza akamaro ko kwigisha bafite icyumba cyo konkerezamo ku ishuri Yagize ati"Byaratworohereje kubera urugendo uva mu rugo ujya ku kazi, ariko umwana iyo bamukuzaniye ukamusanga muri kiriya cyumba ntabwo na kazi gapfa, ufata iminota yo kumwonsa. Ubu mfata iminota 20 ndimo konsa umwana ndi no mu kazi."

Umuyobozi w'ishuri ribanza Indatwa Rubengera, Sr Emeritha Kankundiye avuga ko icyo cyumba kirinda abarimu guhangayikira abana bigatuma bigisha bafite umutekano.

Yagize ati"impamvu twabitekerejeho nuko twabonye ko Ari uburyo bwo gufasha umubyeyi, mu gihe ari mu kazi. Murabizi ko umubyeyi iyo amaze kubyara ahabwa ikiruhuko cy'amezi atatu, iyo ayo mezi atatu ashize agaruka mu kazi mu gihe umwana aba akiri muto. Twarabirebye dusanga umubyeyi igihe ari mu kazi yasize umwana bituma ahangayika agahayikishwa n'umwana we."

Yakomeje ati"Twiyemeje gushyiraho icyumba umubyeyi azajya aza akonkerezamo umwana, yagira ikibazo agahita akimenya kuko aba amuri hafi, ubona byatumye umubyeyi w'umukozi akora akazi atuje adahangayitse, adasaba impushya kenshi. Numva nagira inama ibindi bigo kugira ngo bigerageze bafashe umubyeyi abone icyumba yonkerezamo umwana."

 Hashize imyaka 4 hatangijwe ubukangurambaga bwasabaga ibigo bya Leta n'abikorera gushyiraho icyumba cyahariwe konsa ariko ibigo babishyize mu bikorwa ni bike nko mu karere ka Karongi bivugwa ko ibigo by'amashuri byashyizeho icyo cyumba ni 2 gusa.

Mar 5, 2026 - 20:47