Abatumiye Vybz Kartel yabise abatekamutwe
Vybz Kartel yasoje avuga ko afite ikipe bakorana barimo umujyanama we witwa Linton T.J White, n'umunyamategeko we Jason Mitchel.
Vybz Kartel, umuhanzi wa Dancehall uri mu bahenzi ku isi yahakanye amakuru y'ibitaramo byo muri Uganda, Kenya, n' u Rwanda.
Ku wa 05 Werurwe 2026. Yavuze ko nta gitaramo afite muri Afurika ndetse yihanije abantu bose bari gukoresha izina rye mu nyungu zabo.
Uyu muhanzi kuri ubu niwe uhenze ku isi mu bakora Dancehall. Yishyuza miliyoni $1.5 ku gitaramo kimwe ariko agacuraza arenga miliyoni $8.5 mu gitaramo yitabiriye.
Kuva yafungurwa nyuma y'imyaka 13 ari muri gereza, ari kuzuza inzu ziberamo ibitaramo n'ibibuga binini.
Yagize ati"Nabonye amatangazo acicikana ko nzakora ibitaramo mu Burasirazuba bw'Afurika muri Gicurasi 2026.
Yaba jyewe cyangwa se ikipe ishinzwe gucuruza ibihangano byanjye nta n'umwe ubizi. Abari gutegura icyo gitaramo ntimubahe amafaranga kuko ni abatekamutwe".
Vybz Kartel yasoje avuga ko afite ikipe bakorana barimo umujyanama we witwa Linton T.J White, n'umunyamategeko we Jason Mitchel.


Kinyarwanda
English
Swahili









