issa
Ibyo utabwiwe kuri 'Cadabomb Okami' imbwa igura miliyali 11 Frw

Jun 4, 2026 - 17:08
 0

Nibura ushaka kwifotoreza kuri iyo mbwa Cadabomb Okami' yishyura miliyoni £2,600 asaga miliyali 4 Frw. Ni mu gihe uwifuza kuyimarana amasaha atanu ku munsi yishyura miliyoni £10 asaga miliyali 17 Frw.

Cadabomb Okami, ni ubwoko bw'imbwa iri mu zihenze ku isi. Muri Werurwe 2026 umuherwe S Sathish w'imyaka 52 y'amavuko akaba azwiho gukunda imbwa cyane, yatangaje abantu ubwo yishyuraga miliyoni £5.3 asaga miliyali 11 Frw ku mbwa yitwa Cadabomb Okami. 

Ku muturage w'i Nyarugenge ugorwa n'ubuzima iyi nkuru ishobora kumurya mu matwi. 

Icyakora ku bakunda imbwa cyane bo byakoroha kubyumva. Ubundi ntabwo watanga miliyali 11 Frw ku mbwa udasanzwe uri umuherwe.

S Sathish utuye mu mujyi wo mu Buhinde witwa Bengaluru abarirwa miliyali $3 . Azwiho gukunda imbwa cyane ku buryo atunze imbwa 150 iwe mu rugo.

Imbwa yaguze iri mu bwoko bw'izizwi nk'ibirura 'Wolfdog' ariko kandi hari n'abayita 'Caucasian Shepherd dog'. 

Ni imbwa zifite amateka yo hambere ahagana mu 1920. Zikomoka mu mashyamba ariko zagiye zibana n'abantu. Nyinshi ziba muri Georgia, Armenia, Azerbaijan.

 Iyo mbwa yaguze yari ifite amezi umunani, ireshya na desimetero 30, ikaba yarapimaga ibiro 75. Icyo gihe The Sun yanditse ko akunda imbwa cyane kandi aba yifuza gutunga imbwa zitandukanye n'iziri mu Buhinde.

Ntabwo byari bishya kuri we kuko mu 2024 yaguze imbwa asaga miliyali 5 Frw (miliyoni £3).

Imbwa ze zitabwaho n'abakozi barindwi, zikaba ziba ahantu ha hegitare zirindwi. Ntabwo ari ukuzitunga gusa ahubwo anazibyaza umusaruro.