issa
Justin Bieber mu mazi abira nyuma yo gukunda 'like' ifoto ya Selena Gomez bahoze bakundana, icyateye urupfu rw'umuhanzi Destiny Boy cyamenyekanye: Avugwa hanze mu myidagaruro

Jan 20, 2026 - 09:36
 0

Umuhanzi ukomeye mu muziki w'isi, Justin Bieber, ari kugarukwaho cyane mu binyamakuru byose by'imyidagaduro ku isi hose ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gukunda 'like' ifoto ye na Selena Gomez bahoze bakundana.

Ni ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Justin Bieber mu mwaka wa 2016, ubwo aba bombi bari mu munyenga w'urukundo. Ni ifoto ibagaragaza bari gusomana ubona ko ibintu bimeze neza cyane.

Kuri ubu, inkuru zabaye nyinshi cyane hibazwa impamvu uyu muhanzi yaba yasubiye inyuma akajya mu mafoto ye na Selena Gomez akongera akiyibutsa ibihe banyuzemo, aho bamwe bari gukeka ko uyu muhanzi yaba akumbuye ibihe yanyuranyemo na Selena Gomez.

Icyateye urupfu rw'umuhanzi Destiny Boy cyamenyekanye

Saida, umubyeyi wa Nyakwigendera Destiny Boy, yahishuye icyateye urupfu rw'umwana we.

Ni mu mashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mubyeyi yatangaje ko gitera y'urupfu rw'umuhungu we ari indwara yari arwaye yo kwitura hasi.

Yavuze ko ari indwara yari arwaye igihe kirekire kuva akiri umwana, ndetse bakaba barirutse ahantu hose bamuvuza ariko bikaba byaranze. Avuga ko bamujyanye kwa muganga, bakamujyana mu nsengero ndetse no mu buvuzi gakondo ariko hose bikanga bikaba iby'ubusa, biza no kumuviramo kwitaba Imana.

Tiwa Savage yahiriwe n'urukundo rumwe mu mateka ye, mu gihe izindi nkundo yagiye abamo zamuteshaga umutwe gusa.

Umuhanzikazi Tiwa Savage wamenyekanye cyane mu njyana ya Afro beat muri Africa, yatangaje ko kuva yabaho yakundanye rimwe mu buzima akumva ko akundanye bya nyabyo.

Mu magambo yuje amarangamutima menshi, uyu muhanzikazi yavuze ko hari umuntu bigeze gukundana wari umunyamahoro Kandi utuje cyane nubwo yaje kwitaba Imana, ariko yari umugabo udasanzwe.

Umuziki warinze Jeriq kujya muri gereza

Umuhanzi Jeriq ukorera muzika ye mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko umuziki wamukijije byinshi cyane birimo no kujya muri gereza.

Uyu muhanzi avuga ko ubwo yari ataratangira gukora muzika, yahoraga muri gereza azira imyitwarire itari myiza muri sosiyete. 

Avuga ko yagiyemo inshuro nyinshi ndetse akaba agendana n'inkovu zinkoni yakubiswe inshuro nyinshi, gusa ariko avuga ko nyuma yo kwinjira muri muzika, ibintu byose byarahindutse kuri ubu asigaye ari umwana mwiza witonda kuko asigaye yitwara nk'intangarugero ku bandi byose abikesha kujya mu muziki.

Jan 20, 2026 - 09:42