Prince Harry aricuza icyamukuye i Bwami

Prince Harry aricuza icyamukuye i Bwami

May 3, 2025 - 09:01
 0

Igikomangoma cy'u Bwongereza Harry, aratangaza ko yumva ashaka kwiyunga n'umuryango w'i Bwami nyuma y'uko yigumuye akajya muri Amerika, ariko avuga ikiri kumubabaza muri urwo rugendo rwo gushaka kwiyunga n'abo mu muryango we.

Prince  Harry yatangaje ko ashaka kwiyunga n'umuryango w'i Bwami bakaba bakongera bakabana neza, gusa ikibazo se akaba n'Umwami Charles III ntashaka kumuvugisha. 

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo yaganiraga na BBC, aho yavuze ko kuba yakongera kubana neza n'umuryango we byaba ari byiza cyane. 

Harry n'umugore we Meghan Markle bavuye i Bwami i London mu 2022 bajya gutura muri California muri Amerika, bitandukanya burundu n'Ubwami.

Nyuma y'uko ageze muri Amerika, Harry yatangiye kuvuga nabi uyu muryango w'i Bwami, avuga ibintu bitari byiza bagiye bakorera umuryango we. 

Yaje no kwandika igitabo yise "Spare" agaruka ku buzima bugoye yabayemo i Bwami ndetse avugamo uburyo umuvandimwe we Williams atamukundaga. 

Prince Harry na Meghan Markle akaba umukinnyi wa filime, bafitanye abana babiri aho bose baba muri Amerika. 

Harry n'umuvandimwe we Williams bakaba bavuka ku gikomangomakazi Diana witabye Imana mu 1997 nyuma yo gutandukana n'umugabo we Charles waje kuba Umwami Charles III.

Prince Harry aricuza icyamukuye i Bwami

May 3, 2025 - 09:01
May 3, 2025 - 09:03

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.