
Fireman yavuye muri Huye Isange Rehabilitation Centre
Umuraperi Fireman yavuye mu kigo ngororamuco cya Huye Isange Rehabilitation Centre nyuma y'amezi abiri yari amazeyo.
Umuraperi Uwimana Fransis wamamaye mu muziki Nyarwanda nka Fireman, yamaze gusezerwa muri Huye Huye Isange Rehabilitation Centre yagezemo muri Mutarama 2025.
Ukweli Times yahawe amakuru ko Fireman yatashye ku wa 13 Werurwe 2025 akaba ari mu rugo aho akomeje akazi ke k'ubuhanzi no gukomeza gukora kuri album.
Uwatanze amakuru avuga ko mu mezi abiri Fireman amaze i Huye, yaruhutse akaba agiye gushyira imbaraga kuri album irimo gukorerwa muri Shauku studio ikazagaragaraho abandi bahanzi batandukanye.
Tariki ya 28 Gashyantare 2025, Fireman yatunguranye mu gitaramo cya ‘Tour du Rwanda Festival’ cyabereye mu Mujyi wa Huye ataramira abakunzi be.
Icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n’abandi bahanzi barimo Bwiza, Bushali, Juno Kizigenza, Mico The Best na Senderi Hit.