Ubukene bushobora gutuma Justin Beiber atandukana n'umugore we
Justin na Hailey Bieber bongeye kugaragara buri wese ku giti cye i Los Angeles, mu gihe amakuru mashya agaragaza ko bashobora kuba bafite ibibazo by’amikoro muri iyi minsi.
Justin yagaragaye, ari kumwe n’inshuti ye mu kabari ko muri West Hollywood, agaragara yisanzuye kandi atihisha abantu bashakaga kumufotora. Ku rundi ruhande, Hailey yagaragaye nawe hafi yaho Justin yari ari ariko buri wese ari kwishimisha ukwe, nta numwe uri kujya aho undi ari.
Ibi bibaye nyuma y’uko hari amakuru yari amaze iminsi agiye hanze avuga ko Justin yagurishije uburenganzira ku ndirimbo ze ku mafaranga angana na miliyoni 200 z’amadolari kubera ibibazo by’ubukene. Amakuru kandi avuga ko uyu muhanzi akomeje kugira ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, ibi bikaba hari ingaruka zikomeye bikomeje kugira ku mubano we na Hailey.
Icyakora, nubwo aba bombi bagaragaye mu gace kamwe ariko buri wese ari ukwe, nta bimenyetso bifatika byerekana ko hari ibibazo bikomeye mu mubano wabo. Ibi bishobora kuba ari uburyo bwo guha buri wese umwanya wo kwitekerezaho, cyane cyane nyuma y’ibihe bikomeye bakomeje kunyuramo.
Abakurikiranira hafi iby’aba bombi bavuga ko Hailey ashobora kuba ahangayikishijwe n’imyitwarire ya Justin, harimo ibibazo by’imyitwarire idahwitse bikomeje kumuranga. Hari n’abavuga ko Hailey ashobora kuba yifuza gutandukana na Justin mu gihe ibintu byaba bikomeje kumera nabi.
Ubukene bushobora gutuma Justin Beiber atandukana n'umugore we Hailey


Kinyarwanda
English
Swahili









