
Papa Cyangwe yasabye imbabazi Rocky Kimomo
Umuhanzi Papa Cyangwe yatangaje ko niba Rocky Kimomo bahoze bakorana akibabajwe n'ibyabaye mu myaka yashize hagati yabo, amusabye imbabazi.
Mu kiganiro Papa Cyngwe yagiranye na The Choice Live kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko nta mutima mubi agifitiye Rcky bahoze bakorana muri Rocky Entertainment bakaza gushwana.
Yavuze ko imyaka ishize ari myinshi bagiranye ikibazo, bityo ko ubu uyu ari umwaka mushya atagomba kuwutangira bagifitanye ikibazo.
Ati " Ntekereza ko biriya ari iby'ahahise, ubu turi mu mwaka mushya. nta nzika nkimufitiye. Kandi musabye imbabazi niba akindakariye."
Yunzemo ko amusabira umugisha ndetse ko amwifuriza gukomeza gutera imbere kandi akaba yakomeza gufasha abandi bahanzi nk'uko yamufashije.
Uyu muhanzi kandi avuga ko indirimbo ze zari kuri You Tube Channel ya Rocky Entertainment zikaza gusibwa ubu yagiye azaka abari barazikoze none ubu zikaba ziri kuri You Tube Channal ye.
Ku rundi ruhande, uyu muhanzi afite indirimbo nshya yahuriyemo na Magna Romeo yise 'Irido'.