Bavuze ko nywa amaraso y'abantu! Rema yagarutse ku mikoranire na Illuminati

Mar 15, 2025 - 11:50
 0

Umuhanzi wo muri Nigeria Rema, yongeye kugaruka ku makuru yavuzwe mu myaka yashize ko akorana n'umuryango w'ubwira wa Illuminati, aho yavuze ko yatakaje abafana benshi kubera izo nkuru.

Divine Ikubor amazina nyakuri ya Rema, yatangaje ko yababajwe n'inkuru zavuzwe cyane mu myaka yashize cyane cyane mu 2023 zemezaga ko akorana na Illumunati.

Mu kiganiro yagiranye na 'Rolling Stone', yatangaje ko bavugaga ko akorana na Illuminati agasenga sekibi ndetse akanywa n'amaraso y'abantu.

Ahamya ko muri icyo gihe yatakaje abafana benshi, bamwe usanga bemera ikintu cyose bakuye ku mbuga nkoranyambaga.

Ati "Hari inkuru nyinshi zamvuzweho zo gukorana na Illuminati, ngasenga sekibi nkanywa n'amaraso. Nahise ntakaza abafana bamwe bizeraga ko ibyo babona kuri interineti ari byo"

Abajijwe igisobanuro cy'imikufi yambara mu ijosi benshi banashingiraho bemeza ko akorana na Illuminati, yavuze ko ishushanya abakurambere be aho akomoka, akaba iteka aba ashaka kubazirikana.

Mu 2023, uyu muhanzi ibyo kuba muri Illuminati byamuteranyije n'abafana, dore ko mu UKwakira 2023 yari afite igitaramo muri Ethiopia kiza gusubikwa kubera ko abo mu idini rya Orthodox banze ko ahakandagira.

Rema avuga ko ibihuha byo gukorana na Illuminati byatumye atakaza abafana

Mar 15, 2025 - 14:45

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.