Victor Rukotana yahishuye iby'umukobwa wamubereye inganzo kuri album ye

Mar 15, 2025 - 11:02
 0

Umuhanzi mu njyana Gakondo Victor Rukotana uheruka gushyira hanze album yise 'Imararungu', yavuze uburyo hari umukobwa wahoraga ahantu yajyaga gutaramira bikarangira amukoreye indirimbo.

Mu kiganiro Isibo Radar, uyu muhanzi yavuze ko yakundaga kujya kuririmba muri hoteli 'Onomo Hotel', ariko buri gihe yahabonaga umukobwa wicaraga imbere  kandi yarakunze ibihangano bye.

Yavuze ko yageze aho akumva amufitiye amarangamutima menshi, ku buryo iyo yamurebaga yahitaga yumva yishimye bikamwongerera imbaraga.

Ati " Yari umukobwa mwiza cyane. Yakundaga kuza aho nabaga nataramye kandi akicara imbere. Iyo namurebaga numvaga nishimye cyane. Niyo nabaga niriwe ntameze neza, iyo namurebaga numvaga mpise nishima."

Rukorana avuga ko ubwo yarimo akora album ye Imararungu, yageze ku ndirimbo yise u Rwanda irabagora cyane kuyikora, birangira atangiye gutekereza indi ndirimbo yise  'Munyana'.

Avuga ko iyi ndirimbo Munyana yayikoze ashaka kuyitura wa mukobwa wahoraga aza mu gitaramo cye, ariko akayimutura mu buryo bwo kumubaza amakuru uko yiriwe n'ibindi.

Ashimangira ko iyi ndirimbo iri mu ndirimbo yitondeye cyane kugira ngo yumve niba ubutumwa yashakaga guha uwo mukobwa buhura neza n'amarangamutima ye n'uko ibintu byari bimeza.

Icyakora, yatangaje ko atigeze abwira uwo mukobwa amarangamutima ye, aho byanarangiye gutyo, gusa yavuze ko baziranye kandi bajya bavugana ariko nanone ko nta nimero za telefone ze afite.

Mar 15, 2025 - 14:46

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.