Kevin Kade yigeze gucika intege mu muziki
Umuhanzi uri mu myiteguro yo kwizihiza imyaka itanu (5) mu muziki, burya igihe kimwe yigeze gucika intege ashaka kureka umuziki. Yatandukanye na Bagenzi Bernard wari ushinzwe kumureberera inyungu noneho ashaka ibyangombwa byo kujya kwiga hanze.
Umuhanzi Kevin Kade yatangaje ko hari igihe cyageze yumva agiye kureka umuziki burundu akigira kwiga hanze ndetse yaramaze no kubona ibyangombwa, ariko biza kurangira yiyemeje kuwukomeza.
Mu kiganiro yagiranye na ukwelitimes.com yavuze ko yanyuze muri byinshi bikomeye ariko atavuze byagiye bimusunikira kureka umuziki burundu.
Yavuze ko hari igihe cyageze ubuzima bw'ubwamamare butangira kumugora kandi akabona nta mafaranga ahagije umuziki umuha, bituma yumva ari gukora ibintu atagenewe.
Ibi nibyo byatumye afata umwanzuro wo gutandukana na Bagenzi Bernard wamurebereraga inyungu, abivamo yamaze no kubona ibyangombwa byo kujya kwiga hanze.
Nyuma nibwo Mushiki we uba muri Amerika yamusabye ibyo kwiga yaba abiretse ahubwo akongera akagerageza umuziki bundi bushya.
Ku itariki 31 Ukuboza 2025 Kevin Kade azataramira abazitabira igitaramo azizihirizamo imyaka itanu (5) amaze mu muziki.
Ni igitaramo kizitabirwa na Ali Kiba wo muri Tanzania, banakoranye indirimbo yitwa'Bebe'. Kizabera mu masangano ya Kigali Convention Center. Amatike yo kwinjira ni 5000 Frw ahasanzwe na 20,000 Frw mu myanya y'icyubahiro.


Kinyarwanda
English
Swahili









