Kigali: Akanyamuneza ni kose mu bizihiza Noheli
Ku tariki ya 25 Ukuboza 2025, abanyarwanda kimwe n’abandi baturage bo mu bindi bihugu bifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli ufatwa nk’umunsi udasanzwe ku bakirisitu bayemera, Aho baba bazirikana ivuka rya Yezu.
Mu ijoro ribanziriza umunsi wa Noheli, uba ari umugoroba abakirisitu baharira ibitaramo bihimbaza Imana, bakanayishimira ibyo bamaze kugeraho mu gihe abandi bahitamo gutemberana n’abo mu miryango yabo.
Ku tariki 25 bwo biba ari akarusho kuko genda uhura n’urujya n’uruza rw’abantu batandukanye baba bavuye gusenga n’ababa bari gutembera no kurya buzima mu bice bitandukanye bizihiza ivuka rya Yesu.
UKWELITIMES, yaganiriye n’abantu batandukanye bayibwira uburyo bizihije uyu munsi ufatwa nk’udasanzwe ku bagaturika.
Bamwe mu bacuruzi bakorera Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge, bo bavuga ko uyu munsi bawizihije neza ndetse bishimira ko bawubonyemo inyungu.
Habiyambere icuruza inyama yagize ati “ Ibintu bimeze neza gereranije no mu minsi ishize kuko urabona ko abantu bari kuza kugura akaboga ari benshi.”
Uwamahoro Alice, ucuruza inyanya n’ibitunguru Nyabugogo nawe yagize ati “ Sha abakiriya turi kubabona kabisa barikuza bagahaha kandi twizeye ko bazatangira kugabanuka nka nyuma y’ubunani.”
Yavuze ko ahagana saa ine z’amanywa inka yari arimo gucuruza yari amaze kuyirangiza mu gihe indi minsi ayimara n’ijoro cyangwa ntirangire.
Ubwo hafungurwaga ubusitani bushya mu Mujyi wa Kigali rwagati, Karimunda Antoine, yavuze ko yishimira cyane uburyo abantu bose bitegura Noheli.
Yagize ati “ Urabona ko inzego zose zizi agaciro ka Noheri abantu bose baba bishimye baseka mbese ubona ari byiza, nanjye ndava aha njye gusenga nishimira ko Noheri yindi isanze nkihumeka.”


Kinyarwanda
English
Swahili









