issa
Gitega: Abantu barindwi bafunzwe bakekwaho kuroga umusore wapfuye yakoze ubukwe

Apr 16, 2026 - 08:32
 0

Umugabo utuye mu Gihugu cy' u Burundi muri komini Gitega yapfuye amaze gukora ubukwe, hafatwa abantu barindwi bakekwaho kumuroga ndetse bamwe mu baturage basenye inzu zabo nabo barafungwa.

Mu cyumweru gishize ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, nibwo uwo musore witwa Jean Marie yafashwe n'uburwayi ajyanwa kwa muganga mu gihe yagombaga gukora ubukwe ku munsi ukurikiyeho ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, nkuko Jimbere Magazine dukesha iyi nkuru yabitangarijwe.

Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu mu masaha ya Saa cyenda za mugitondo, uwo musore  yabwiye awari amurwaje ko yumva uburwayi bworoshye ndetse ibitaro biramusezerera ndetse hamaze gucaho iminsi ajya gusaba umugeni we akomereza no muri paruwasi Budatyora asezerana n'umugeni we.

Mu gihe cyo guha impano abageni, hari umwe mu batashye ubukwe wazanye ibahasha irimo 100fbu y'amarundi ndetse amubwira ko iyo bahasha ayibika yonyine. Nyuma y'ubukwe abageni baratashye ariko bigeze mu ijoro araremba bamujyana ku bitaro bikuru bya Gitega bucyeye ku cyumweru yitaba Imana.

Amakuru avuga ko nyuma y'uko haketswe ko uwo musore yapfuye yishwe n'amarozi abaturage bariye karungu bafata  umugore wamuhaye inota y'amafaranga 100 y'amarundi. Uwo mugore yemeye ko yaroze uwo musore afatanyije n'abandi barindwi.

Uwo mugore yagerageje gukoresha imbaraga z'umwijima kugira ngo uwo musore ahembuke ariko biba iby'ubusa banagerageza gusaba Se wabo w'uwo mugore byavugwaga ko ari we ufite umuti wo kumusiga akongera kuba muzima ariko nawe ababera ibamba avuga ko atashobora ibyo bamusabaga.

 Umurambo w'uwo musore wajyanwe mu cyumba cy'amasengesho ariko guhembuka nabyo biranirana nibwo kuwa mbere bamusubije mu buruhukiro bw'ibitaro.

Abantu barindwi bakekwaho kumuroga ubu bafungiye kuri kasho ya Polisi ya Gitega mu gihe abaturage basaba ko umuyobozi wa Komini Gitega kuzana abo bantu  bagahanirwa mu baturage.

Inzu z'abakekwaho kuroga uwo musore zose zarasenywe mu gihe abakekwaho kubigiramo uruhare nabo bafashwe ariko mu nama umuyobozi wa Komini gutega ari kumwe  n'umujyanama mu by'amategeko wa Guverineri w'Intara ya Gitega n'Umushinjacyaha w'Urukiko Rukuru Urugereko rwa Gitega, bagiranye n'abaturage babasabye kwirinda kwihanira ndetse umwe mu baturage nawe yasabye ko umwe mu bakekwaho gusenyera abo bantu afungurwa.

Apr 16, 2026 - 09:00