Amajyaruguru: Abagera kuri 21 batawe muri yombi bacyekwaho ubujura

Mar 8, 2025 - 10:19
 0

Mu turere twa Musanze na Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru  hafatiwe abagera kuri 21 biganjemo urubyiruko bacyekwaho ubujura.

Aba batawe muri yombi, biturutse ku mukwabu Polisi yakoze mu Mirenge imwe n’imwe y’utu Turere, hagamijwe kurwanya icyaha cy’ubujura.

 Abafashwe bakoreraga ubujura  mu Mirenge ya Muhoza, Cyuve na Musanze; mu gihe abandi 6 bafatiwe mu Mirenge ya Nemba, Gakenke na Mataba yo mu Karere ka Gakenke, bo bikekwa ko batoboraga inzu z’abaturage, bakiba ibikoresho ndetse n’ibiribwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko abafashwe bari mu maboko ya Polisi.

Yagize ati “Bafashwe ubu bari mu maboko ya Polisi. Abo mu Karere ka Gakenke bafungiwe kuri Polisi Station ya Gakenke mu gihe abo mu Karere ka Musanze bo bafungiwe kuri Polisi Station ya Muhoza. Iperereza rigamije kumenya uburyo ibyo byaha bakekwaho babikoragamo, aho ibyo bakekwaho kwiba byarengeye ndetse n’abo bafatanyaga ryahise ritangira”.

SP Mwiseneza yakanguriye abaturage kureka ubujura bakayoboka indi mirimo, cyane ko hari uburyo bwinshi Leta yashyizeho bworohereza abantu gukora bakiteza imbere.

Ati “Ubujura uretse kuba ubwabyo ari n’icyaha gihanwa n’amategeko, ni n’igisebo ku muntu wese ubwishoramo, nyamara yakabaye agira ibindi abyaza umusaruro, binyuze mu mucyo. Hari amahirwe y’ibikorwa byinshi bitanga imirimo Leta yashyizeho y’uburyo bwose bushoboka, bufunguriwe buri wese. Igikwiye ni uko abantu babuyoboka bakiteza imbere, batarangamiye kwiba iby’abandi”.

Mu mirenge itandukanye y’uturere twa Musanze, Gakenke n’utundi tugize Intara y’Amajyaruguru cyane cyane mu bice by’imijyi, abaturage bakunze kugaragaza impungenge batewe n’ubujura bukozwe mu buryo busa n’ubwo aba bafashwe bakekwaho, hiyongereyeho ubw’amatungo, imyaka ihinze mu mirima bagasaba ko buhagaragara, bagahamya ko ari ikibazo kibateye inkeke.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.