Kicukiro: Ahitwa “Koridoro” abacuruza ubwambure bwabo batangiye kuba amateka
Mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko mu gace kiswe muri “Koridoro” gaherereye mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe,Akarere ka Kicukiro hakunze kugaragara urujya n’uruza rw’indaya, ubu abahakorera akazi ko kwicuruza batangiye kuhimuka.
Kwimuka no kugabanuka kw’abatunzwe no kwigurisha ndetse n’abasinzi benshi bagaragaraga muri Koridoro, byatangiye nyuma y’aho zimwe mu nyubako ziherereye muri aka gasantere zitangiye gusenywa kugirango hubawe umuhanda n’ibindi bikorwaremezo.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace n’abahatemberera babwiye UkweliTimes, bashimishijwe n’uburyo nta ndaya nyishi ndetse n’abajura benshi bakihagaragara.
Bemeza ko nyuma y’uko zimwe mu nyubako zo muri Kabeza zitangiye gusenyerwa, ibikorwa bihungabanya umutekano byakorwaga n’indaya n’abagabo baziganaga n‘abasinzi byagabanutse ku buryo bugaragarira buri wese.
UWimana Alain yagize ati “ Ubu ubona ko byibura hari ikintu cyahindutse aha muri Korodoro nyuma y’uko inzu zimwe na zimwe zitangiye gusenywa kugira ngo hashyirwe umuhanda, byatumye indaya zitangira kuhimuka kubera ko zizi ko mu minsi iri imbere hazaba hahenze cyane.”
Umurerwa Diane we yagize ati “ Mbere hano habaga ari urujya n’uruza rw’indaya n’inzererezi nyinshi n’abasinzi yewe nta munsi washira hatabaye imirwano umuntu no kubona aho anyura byabaga ari amahirwe ariko ubu ubona ko hari ikintu kinini cyahindutse cyane cyane nyuma y’uko abantu bahawe ingurane z’inyubako zabo bagatangira kwimuka n’indaya zacumbikaga muri izo nzu nyinshi zahise zitangira kwimuka niyo mpamvu ubona ko haje agahenge.”
Umwe mu bayobozi bo mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, utarashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye UkweliTimes, ko n’ubuyobozi bwagize uruhare rukomeye kugira ngo indaya n’abasinzi benshi bagaragaraga muri aka gace bagabanuke.
Ati “ Nibyo koko ubona ko kuva aho ibikorwa byo gusenya inyubako zari muri kariya gace ahateganyijwe kunyura umuhanda bitangiye abahakoreraga uburaya benshi bahise batangira kwimuka ariko hanabayeho n’ubukangurambaga bukomeye bw’ubuyobozi bwagiye bukora bubashishikariza kuva muri iyo ngeso no kutanywa inzoga amasaha y’akazi.”
Umwe mu bakora uburaya we yagize ati " Ari nkawe se wabigenza ute uretse gucaho igihe ubona ko aho wakuraga umugati hatangiye kuzamo zagara zagara?"
Hagaragaraga indaya nyinshi muri Koridoro


Kinyarwanda
English
Swahili









