issa
Barafinda na Mucoma bajuririye icyemezo kibafunga by’agateganyo

Mar 3, 2026 - 12:55
 0

Abantu batandukanye barimo Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick, Nizeyimana Didier (Mucoma), Japhet Nkeramihigo na Tumukunde bajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Biteganyijwe ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzaburanisha ubujurire bwabo ku wa 4 Werurwe 2026.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko mu bihe bitandukanye, Barafinda Sekikubo Fred afatanyije na Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet bahuje umugambi wo kujya bakorana ibiganiro bakabinyuza ku miyoboro ya YouTube bagamije gutangaza amakuru y’ibihuha, kwangisha rubanda ubutegetsi buriho, bagatizwa umurindi n’abaterankunga bo hanze bumva kandi bakunda ibyo bavuga muri ibyo biganiro.

Aba bantu bari barumvikanye kujya bakorana ibiganiro bakanyuza ku miyoboro ya YouTube yabo yitwa Umurwa Live Tv, Ndasiganwa Tv na Saneza TV, ndetse bumvikana inshingano za buri wese mu gutegura ibyo biganiro, kubishyira ku miyoboro ya YouTube no kugabana inyungu ziva muri ibyo biganiro.

Patrick Mazimpaka yafashe inshingano zo kuba umunyamakuru uyobora ibiganiro, Nkeramihigo Japhet yiha inshingano zo gufata amashusho (Cameraman) no gushyira ibiganiro yafashe ku miyoboro ya YouTube naho Barafinda Sekikubo Fred we afata inshingano zo kuba umutumirwa muri buri kiganiro akajya asubiza ku ngingo zitandukanye babaga bateguriye hamwe.

Mu biganiro bitandukanye Barafinda Sekikubo Fred yagiranye na Patrick Mazimpaka alias Karabo k’Imana cyafatiwe amashusho na Nkeramihigo Japhet, hari aho Barafinda yumvikana agira ati “Muri make Amerika ikungahaye ku madorali, Congo ikungahaye ku mabuye y’agaciro n’ibindi, u Rwanda rukungahaye ku bwicanyi”.

Iki kiganiro kimaze gukorwa cyashyizwe kuri ya miyoboro ya YouTube, nyuma yo gushyirwaho abantu batandukanye bagiye bagisakaza ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo mabi asebya u Rwanda yari yakivugiwemo.

Nizeyimana Didier alias Mucoma ni we utunze imiyoboro ya YouTube itatu ariyo Saneza Tv, Sana Tv show, na Mucoma Sana.

Nyuma yo kuyifungura, yashatse uwitwa Tumukunde Djuma alias Fitboy amuha akazi ko kujya akora ibiganiro bishyirwa kuri yo.

Bivugwa ko Mucoma ari we ushaka abantu batandukanye bakoreshwa ibiganiro bakumvikana ingingo baganirizwaho akabaha amafaranga, yamara kubishyura akabahuza na Tumukunde Djuma akaba ari we ubakoresha ibiganiro akanabishyira kuri YouTube ya Mucoma.

Tumukunde Djuma yakoresheje ibiganiro bitandukanye Barafinda Sekikubo Fred byavugiwemo amagambo arimo n’asebya igihugu.

Iperereza rirakomeje ngo harebwe andi magambo agize ibyaha Barafinda Sekikubo Fred yaba yarakoranye na bagenzi be cyangwa n’abandi bantu bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Urukiko rwagaragaje ko rwasanze hari hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranywaho ibyo byaha kandi ko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Nyuma y’icyo cyemezo cyo ku wa 25 Gashyantare 2026, abaregwa bahise bajuririra Urukiko basaba ko barekurwa bakaburana bari hanze.

Barafinda Sekikubo Fred yajuririye icyemezo cy'Urukiko kimufunga by'agateganyo