Haringingo Francis yemerewe gutoza Rayon Sports ubu
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis nyuma yo gusinya amasezerano bikaza kuzamo ibibazo hagati ye n’aho yavuye, yemerewe gutoza iyi kipe bidasubirwaho.
Ibi byemejwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA, nyuma yo guhuza izi mpande zombi zarebwaga n’iki kibazo cyari gihangayikishije ikipe ya Rayon Sports yasinyishije umutoza ntiyemererwe gukora akazi.
Ku itariki 27 Werurwe 2026, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yatanze ikirego muri FIFA imenyesha FERWAFA isaba ko yarenganurwa kuko Haringingo Francis yifuje gutandukana n’iyi kipe mu buryo bavuga ko bunyuranyije n’amtegeko agahita yerekeza muri Rayon Sports.
Iki cyabaye ikintu gikomeye cyane ndetse gituma benshi bikoma ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru hano mu Rwanda FERWAFA yafashe umwanzuro wo guhagarika Haringingo Francis kandi atarahamywa n’icyaha.
Perezida wa FERWAFA yaje gufata iya mbere aganiriza umutoza Haringingo Francis na Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David habura umwanzuro ufatwa, ariko Shema Fabrice abwira Perezida wa Kiyovu Sports ko bitarenze uyu munsi agomba kuba yatagaje icyo yifuza.
Kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2026, Perezida Shema Fabrice, yongeye guhuza izi mpande zombi ndetse hiyongeraho na Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah hemezwa ko Haringingo Francis atangira gukora inshongano ze nk’umutoza wa Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko.
Haringingo Francis umukino wa mbere ari gutoza Rayon Sports mu masezerano mashya, ni uwugomba guhuza iyi kipe na Rutsiro FC kuri iki cyumweru tariki 19 Mata 2026. Ikipe ya Rayon Sports iheruka gutakaza amanota abiri imbere ya Gicumbi FC nyuma yo kunganya 0-0.

Kinyarwanda
English
Swahili









