issa
FERWAFA n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mauritania basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Jan 23, 2026 - 11:58
 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Mauritania (FFRIM) byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije kwibanda ku miyoborere n’iterambere ry’umupira w’amaguru.

Ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, nibwo aya masezerano yashyizweho umukono na ba Perezida b’aya mashyirahamwe yombi, Ahmed Yahya na Shema Ngoga Fabrice, bibera ku cyicaro gikuru cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Mauritania, nyuma y’uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu abayobozi ba FERWAFA bagiriye muri iki gihugu rwatangiye ku wa 20 Mutarama 2026.

Aya masezerano y’ubufatanye hagati ya FERWAFA na FFRIM azibanda ku kunoza imiyoborere n’ubuyobozi bwiza, imicungire y’imari y’imbere mu mashyirahamwe, uburyo bw’igenzura n’isuzuma ry’imikorere, iterambere rya tekiniki (harimo amahugurwa y’abatoza n’iterambere ry’amashuri y’umupira w’amaguru), iterambere ry’ibikorwaremezo, amahugurwa y’abasifuzi harimo n’ikoranabuhanga rya VAR, ndetse no gutegura imikino ya gicuti, by’umwihariko mu mupira w’amaguru w’abagore.

Izindi nzego z’ubufatanye zirimo gutunganya no gutegura amarushanwa y’imbere mu gihugu mu byiciro byose, gutegura amarushanwa mpuzamahanga n’ibikorwa bya siporo, guteza imbere ingamba z’igihe kirekire n’amasezerano y’intego ahuza aya mashyirahamwe na FIFA na CAF, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kwamamaza no gutumanaho, ndetse no gusangira ubunararibonye n’imikorere myiza.

Perezida wa FERWAFA, Bwana Fabrice Shema Ngoga, yayoboye itsinda rigizwe na Richard Mugisha, Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Iterambere rya Tekiniki, Nikita Gicanda Vervelde, Komiseri ushinzwe Umupira w’Amaguru w’Abagore, Célestin Ntagungira, Perezida wa Komisiyo y’Agateganyo ya FERWAFA ishinzwe gutegura Gahunda y’Ingamba z’Imyaka Itanu, Bonnie Mugabe, Umunyamabanga Mukuru, Fidèle Kanamugire, Komiseri ushinzwe Iterambere na Thierry Nshuti, Komiseri ushinzwe Imari no Kwamamaza.

Nkuko bitangazwa na FERWAFA, intumwa z’iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru, zakurikiranye ibiganiro n’ibyerekanwe n’amashami atandukanye ya FFRIM, arimo Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru, Ishami rya Tekiniki (DTN), Imari, Ubucamanza, Umupira w’Amaguru w’Abagore, Beach Soccer na Futsal, ndetse n’Itangazamakuru. 

Uru ruzinduko rwabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo byimbitse ku miterere y’imiyoborere, uburyo bw’imikorere n’imishinga y’igihe kirekire y’iryo shyirahamwe.

Uru ruzinduko rufatwa nk’intambwe ikomeye mu guteza imbere ubufatanye mu nzego z’imiyoborere hagati ya FERWAFA na FFRIM, bushingiye ku gusangira ubunararibonye, imikorere myiza n’icyerekezo gihuriweho cy’iterambere ry’umupira w’amaguru.

ImageAhmed Yahya na Shema Ngoga Fabrice ni bo bagiyze uruhare mu gusinyana aya masezerano

Image

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

FERWAFA n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mauritania basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Jan 23, 2026 - 11:58
Jan 23, 2026 - 12:19