FERWAFA yateye utwatsi APR FC yareze umusifuzi wasifuye umukino wayo na Kiyovu Sports
Ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA, yatangaje ko umusifuzi wasifuye umukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports nta makosa yakoze yatuma ahabwa ibihano.
Ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2025, nibwo APR FC yakinnye umukino w'umunsi wa Gatanu wa Shampiyona na Kiyovu Sports. Ni umukino warangiye ikipe zombi zinganyije 0-0 nubwo APR FC itishimiye imisifurire y'uyu mukino.
Amakosa abiri APR FC yaregeye muri FERWAFA, ni ikarita y'umutuku yahawe Ronald Ssekiganda ndetse na Penalite bavuga ko yakorewe kuri Denis Omedi ariko ibi birego byayo byose byatewe utwatsi.
Mu ibaruwa Ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru hano mu Rwanda, FERWAFA, yohereje APR FC ndetse inamenyesha abanyarwanda bose, yatangaje ko nyuma y'isuzumwa ry'ibyabaye nyuma y'uyu mukino ndetse na Raporo ya Komiseri basanze nta kosa umusifuzi w'umukino yakoze ndetse ko ibyemezo byose byafashwe byari byo.
Umusifuzi wari hagati kuri uyu mukino ni Rulisa Patient ni nawe APR FC yavugaga ko ibyemezo yafashe batabyemeranwaho.
Ntabwo uyu mwanzuro ari wo FERWAFA yasohoye gusa, ahubwo yanatangaje ibyemezo byafashwe ku kirego Amagaju FC yaregeye ku mukino wabahuje Rayon Sports. Iyi kipe yo mu karere ka Nyamagabe, yasabye FERWAFA kubakuriraho ikarita y'umutuku yahawe Rwema Amza nyuma yikosa ryakorewe Aziz Bassane.
FERWAFA yatangaje ko icyemezo cyafashwe na Kayitare David wari umusifuzi wo hagati, byari ukuri kuko aho igikorwa cyabereye yari acyegereye ndetse ko banashingiye ku mashusho bityo umwanzuro w'umusifuzi ari ukuri.
Ikindi kintu FERWAFA yasohoye ni ibihano byahawe Kwizera Olivier wasifuye umukino wahuje Bugesera FC na AS Muhanga. Uyu musifuzi yahawe kumara hanze y'ikibuga ibyumweru bitanu, ndetse na Mbonigena Seraphin wari ku ruhande yahawe kumara hanze y'ikibuga ibyumweru Bine.
Abasifuzi basifuye umukino wahuje APR FC na Kiyovu Sports
Abasifuzi basifuye umukino wahuje Rayon Sports na Amagaju FC
Abasifuzi basifuye umukino wahuje Bugesera FC na AS Muhanga


Kinyarwanda
English
Swahili









