issa
Haringingo yahaye icyizere abafana ba Rayon Sports mbere yo gukina na APR FC

Apr 27, 2026 - 07:10
 0

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yatangaje ko bagiye kwitegura neza kugira ngo bazashimishe abafana ubwo bazaba bakina na APR FC mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Ku cyumweru tariki 26 Mata 2026, ikipe ya Rayon Sports yari yerekeje mu karere Huye gukina na Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 28 wa Shampiyona.

Ni umukino wari ukomeye cyane kuko abakunzi b’Amagaju FC bari bafite icyizere cyo kwitwara neza ariko abakunzi ba Rayon Sports batizeye ikipe yabo nyuma yo kumara imikino irenga itanu batabasha gutsinda umukino wa Shampiyona.

Ni umukino waje kugendekera neza abakunzi ba Rayon Sports ndetse n’ikipe muri rusange kuko bitwaye neza batahana intsinzi ibitego 2-0. Ni ibitego byatsinzwe na Tambwe Gloire ndetse na Yousou Diagne.

Nyuma y’umukino umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yatangaje ko ari ibyishimo bikomeye kuba bitwaye neza imbere ya Amagaju FC ariko akaba ari na byiza kubona iyi ntsinzi mbere yo gukina na APR FC.  

Yagize ati “ Ni umukino ubaye mwiza kuri twe kuko tubonye amanota atatu. Bigiye kutuzamurira icyizere n’imbaraga mu bakinnyi kuko twari tumaze igihe kinini tudatsinda kandi ikipe iyo imaze igihe idatsinda bituma icyizere kigabanuka, ariko ubu dukoze ibintu byiza mbere yo gukina ‘Derby’ kandi nizeye ko bizaduha Morale ishobora kudufasha kwitwara neza imbere ya APR FC.”

Haringingo Francis yatangaje ko agifite icyizere ku gikombe cya Shampiyona kuko abona baramutse batsinze APR FC, baba bagabanyije ikinyuranyo gishobora nacyo gushiramo kuko haba hakibura imikino itanu ya Shampiyona yo gukina.

Yagize ati “ Uyu ni umupira, ibintu byose biracyashoboka. Umukino tuzakina na APR FC niwo uzaduha ibisubizo, kuko dushoboye kuyikuraho amanota atatu tuzaba tuyagabanyije hasigayemo amanota atanu hakibura imikino itanu. Ntakidashoboka, dufite ikipe ishobora gutsinda APR FC ni uko twagiye tugira ibibazo y’imvune.”

Uyu mutoza mushya wa Rayon Sports, yasabye abafana kuzaza gushyigikira ikipe ku wa Gatandatu ubwo izaba ikina na APR FC mu mukino ufatwa nk’uwa mbere hano mu Rwanda kuko bazakora ibishoboka byose bakabashimisha.

Ati “ Ikintu cya mbere ni uko abafana bakizera ikipe yabo, ahubwo tukabasaba kuzaza kudushyigikira. APR FC imaze igihe kinini itsinda Rayon Sports, ikayitsinda ibitego byinshi ariko natwe tuzaba twiteguye kugira ngo dushimishe abafana. Ubu turi mu bihe byiza, ahubwo tugiye kubigumamo nta gukora ikosa kugira ngo tubashe gutsinda APR FC.”  

Haringingo Francis, uyu ni wo mukino wa mbere abashije gutsinda kuva yasinyira Rayon Sports mu kwezi gushize. Yari amaze gutoza imikino itatu ya shampiyona ndetse n’umwe w’igikombe cy’Amahoro. Mu mikino ine yaherukaga Rayon Sports yatsinze umukino umwe, inganya itatu.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda yahise igira amanota 47 iguma ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona inyuma ya Al Hilal SC, APR FC na Al Merrikh SC. Rayon Sports igiye gukomeza imyiteguro ya ‘Derby’ izakinamo na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Gicurasi 2026, kuri Sitade Amahoro.

Image
Yousou Diagne yatsindiye Rayon Sports igitego cya mbere muri Saison 2025/2026

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Haringingo yahaye icyizere abafana ba Rayon Sports mbere yo gukina na APR FC

Apr 27, 2026 - 07:10
Apr 27, 2026 - 08:43