issa
Abanyarwanda batuye Texas bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 26, 2026 - 15:29
 0

Muri Austin ho muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Mathilde Mukantabana, yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kuzirikana ubuzima bw’inzirakarengane zazize Jenoside, aho abacyitabiriye basabwe gukomeza kuzirikana amateka no gufata iya mbere mu guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Ambasaderi Mukantabana yibukije ko gukumira Jenoside atari amagambo gusa, ahubwo ari inshingano isaba uruhare rwa buri wese. 

Yagize ati: “Kwirinda si intero; ni inshingano n’ubufatanye bwa twese. Nimuvuge, kuko guceceka bishobora gufatwa nko kwemera.”

Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, bakiyemeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gukomeza kubaka isi irangwa n’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.

Iki gikorwa kiri mu bikorwa bitandukanye bikomeje kubera hirya no hino ku isi, aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bagamije gusigasira amateka no gushishikariza isi yose guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Apr 26, 2026 - 15:30