Karongi: Bane bafunzwe bakekwaho kwica uwo bitaga umurozi
Polisi yo mu Karere ka Karongi yafunze abantu bane bakekwaho kwica umugabo bakeka ko ari umurozi bamukubiswe ishoka mu mutwe.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ibi byabaye nyuma y'uko uwitwa Ndimubanzi yapfiriye mu bitaro bya Mugonero abanje gusiga ubutumwa avuze ko yarozwe na Ndiramiye w'imyaka 55.
Bivugwa ko aba bantu bakekwa bahise batera urugo rwa Nyakwigendera Ndiramiye ruri Murenge wa Twumba bitwaje intwaro gakondo bamwica
Abutuye muri ako gace bavuga ko Ndiramiye nyuma yo kubona ko atewe yinjiye mu nzu arakingirana, bica inzugi bamusangamo baramutemana n'umukobwa we n"umugore we.
Aya makuru akimenyekana abaturage bahise batabaza Polisi, ijyana abakomerekejwe kwa muganga, ariko k'ubw' amahirwe make birangira Ndiramiye ahasize ubuzima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba Uwimana Phanuel, we yabwiye IGIHE ko abagabye iki gitero bahise batoroka, ariko ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano bakaba bamaze guta muri yombi bane mu gihe hasigaye babiri bagishakishwa.
Ati “Bane bamaze gufatwa bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha ya Twumba. Hasigaye babiri batarafatwa”.
Uwimana yavuze ko iki gikorwa abakekwa bakoze ari icya kinyamaswa asaba abaturage kutihanira.
Yavuze ko bajya batanga amakuru cyangwa ikirego kuri RIB kubera ko mu Rwanda hari ikigo gifite ubushobozi bwo gupima uburozi kikabubona ku buryo uwarozwe yahabwa ubutabera binyuze mu mategeko.


Kinyarwanda
English
Swahili









