U Rwanda rwasabye ko ikibazo cya FDLR kigirwa umwihariko
Mu nama yigaga ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere k’Ibiyaga Bigari, yayobowe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku wa 21 Ukuboza 2025 muri Uganda, u Rwanda rwongeye gushimangira ko rwiyemeje gushyigikira ingamba zose zigamije kugarura amahoro arambye mu karere.
Uwagiye ahagarariye intumwa z’u Rwanda muri iyi nama, Minisitiri w’Umutemano w'imbere mu gihugu Dr Vincent Biruta, yatangaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yose amaze gusinywa ku rwego rw’akarere.
Yagize ati “U Rwanda rukomeje kwiyemeza gukora inshingano zarwo mu buryo bwuzuye, cyane cyane rushyira mu bikorwa ibyo rwasinyiye, kandi rurasaba impande zose bireba ko amasezerano yose yashyizweho umukono yashyirwa mu bikorwa nta gutinza.”
Dr Biruta yanagarutse ku kibazo u Rwanda ruvuga ko kidashobora kwirengagizwa, ari cyo gukomeza kubaho kw’umutwe w'iterabwoba wa FDLR mu burasirazuba bwa RDC, avuga ko ari ikibazo gikomeye kibangamira umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange.
Yagize ati “Ikibazo nyamukuru gihangayikishije u Rwanda, kandi kidashobora kwirengagizwa, ni ukubaho gukomeje kw’umutwe wa FDLR. Ubu ni ngombwa byihutirwa ko uyu mutwe wamburwa intwaro, nk’uko byasobanuwe neza mu masezerano. Kudakemura iki kibazo bikomeje gutesha agaciro icyizere kandi bigateza icyuho gikomeye ku mutekano w’akarere.”
U Rwanda rugaragaza ko gukemura ikibazo cya FDLR ari inkingi ya mwamba mu kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa RDC no kubaka icyizere hagati y’ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Iyi nama yahuje abayobozi n’intumwa z’ibihugu bitandukanye byo mu karere, bagaruka ku ngamba zifatika zo guhosha umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.


Kinyarwanda
English
Swahili









