Tshisekedi yasabye u Rwanda gukura burundu ingabo zarwo ku butaka bwa RDC
Mu nama idasanzwe y’akarere k’Ibiyaga Bigari yigaga ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yabereye muri Uganda, Perezida wa RDC Félix Tshisekedi yatangaje ko igihugu ayoboye gitegereje ko u Rwanda rukura ingabo zarwo ku butaka bwa Congo mu buryo busesuye kandi budasubirwaho.
Mu ijambo rye, Tshisekedi yavuze ko ibyo RDC isaba atari ugusubira inyuma kw’ingabo mu buryo bwa gisirikare cyangwa kwimurwa mu buryo bw’igihe gito, ahubwo ari ukuvanwa burundu kw’ingabo z’u Rwanda hose ku butaka bwa RDC. Yagize ati “Ndashaka kubivuga mu buryo bweruye: ibyo dutegereje si ugusubirayo kw’ingabo cyangwa kwimurwa mu buryo bwa tekiniki, ahubwo ni ukuvanwa nyakuri, kwuzuye kandi kudasubirwaho kw’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwose bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hashingiwe ku masezerano yafashwe n’imyanzuro iriho.”
Perezida Tshisekedi yavuze ko iki gisabwa kigamije kugarura amahoro n’umutekano urambye mu burasirazuba bwa RDC, aho imirwano imaze igihe ihitana abaturage benshi kandi igateza umutekano mucye mu karere kose k’Ibiyaga Bigari.
U Rwanda rwagiye ruhakana kenshi ko nta ngabo rufite muri RD Congo kandi rwahakanye uruhare urwo arirwo rwose mu gutera inkunga umutwe wa AFC/M23.
Iyi nama idasanzwe yabaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, ndetse hakomeje ibiganiro bya dipolomasi bigamije gushakira umuti urambye amakimbirane ari muri aka karere.
Abakuru b’ibihugu n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bitabiriye iyi nama bagaragaje ko hakenewe ubufatanye bukomeye n’ibiganiro bishingiye ku kuri n’inshingano za buri gihugu kugira ngo haboneke amahoro arambye.


Kinyarwanda
English
Swahili









