AFC/M23 igeze I Sange mu marembo ya Uvira, Ingabo za leta zahunze zitarwanye
Umutwe wa AFC/M23 ukomeje kwagura uduce ugenzura mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wigarurira agace ka Sange gaherereye muri Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025.
Sange, ni agace gaherereye mu bilometero 36 uvuye mu mujyi wa Uvira, kabaye aka kabiri gafashwe n’uyu mutwe kuri uyu munsi nyuma ya Nyakabere, nako kageze mu maboko ya AFC/M23 mu gitondo cyo ku wa mbere.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko nta mirwano ikaze yabaye ubwo abarwanyi ba AFC/M23 binjiraga muri Sange, bitewe n’uko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zirimo Abarundi, Wazalendo na FDLR ryari rimaze kuhivanamo.
Ibi bibaye nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025, habaye imirwano ikomeye hagati ya FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo, yahitanye abantu bagera kuri 37, nk’uko abatuye hafi aho babitangaje.
AFC/M23 ikomeje kwagura uduce n’imijyi y’ingenzi, ifite umuhanda munini uhuza Uvira n’ibindi bice bya Kivu y’Amajyepfo, bikaba byongera igitutu ku ngabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo.


Kinyarwanda
English
Swahili









