issa
RDC igiye gushora miliyari 5 z’amadolari mu gisirikare

Dec 25, 2025 - 15:54
 0

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irateganya gushora miliyari 5 z’amadolari ya Amerika mu rwego rw’ingabo n’umutekano w’igihugu mu gihe cy’imyaka itanu, kuva mu 2026 kugeza mu 2030. Ibi bikubiye mu byerekezo byatanzwe na Adolphe Muzito mu nyandiko ye ya 36 yashyizwe ahagaragara ku wa 24 Ukuboza 2025 i Kinshasa.

Muri iyo nyandiko, Adolphe Muzito, wahoze ari Minisitiri w’Intebe akaba ubu ari Visi Minisitiri w’Intebe ushinzwe ingengo y’imari, yashyize urwego rw’ingabo n’umutekano mu byihutirwa bitatu by’ingenzi by’igihugu mu myaka itanu iri imbere, hamwe n’imibereho myiza y’abaturage n’ibikorwaremezo.

Yagaragaje ko umutekano w’igihugu ugikomeje kuzamba bitewe n’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa RDC, aho imirwano yiyongereye cyane kuva mu 2021. Ku bwe, ibi byatumye urwego rw’ingabo n’umutekano ruhinduka inkingi ya mwamba mu igenamigambi ry’ingengo y’imari y’igihugu.

Muzito avuga ko ayo mafaranga ateganyijwe azakoreshwa mu guhemba no kwita ku Ngabo za RDC n’inzego za polisi, mu bikorwa bya gisirikare, ndetse no mu gufasha abaturage bavuye mu byabo kubera intambara.

Mu byerekezo bye by’igihe cya 2026–2030, ashimangira ko kongerera ingabo ubushobozi bigomba kujyana n’ingamba za dipolomasi zigamije amahoro n’ibihugu bituranyi. Asanga hakenewe gufata icyerekezo gihuriweho gishingiye ku gukomeza ibiganiro by’amahoro, ariko mu gihe kimwe hakongerwa ingufu mu kurinda ubutaka bw’igihugu.