Luvungi, agace k'ingenzi ku rugamba kafashwe na M23 mu mirwano ikaze yamaze iminsi ibiri
Agace ka Luvungi, gaherereye muri Itara muri teritwari ya Uvira, kafashwe n’inyeshyamba za AFC/M23 kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi ibiri ishize ikajya ku rundi rwego hagati y’uru mutwe n’ingabo za FARDC, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’abarwanyi ba Wazalendo.
Amakuru yemejwe n’inzego z’umutekano zaganiriye na ACTUALITE.CD, zivuga ko AFC/M23 yamaze kugenzura Luvungi, bituma abaturage b’iki gice bahunga mu buryo budasanzwe kubera ibitero urufaya rw'amasaru rudatuza.
Abaturage baturutse mu bice bya Luvungi, Bwegera na Lubirizi bahungiye muri Sange, mu birometero 30 uvuye aho imirwano yabereye.
Luvungi iherereye mu kibaya cya Ruzizi ahantu hafatwa nk’agace k'ingenzi mu ntambara (strategic position) hagati ya Kamanyola n’umujyi wa Uvira, ubu ukaba ari wo mujyi ukorerwamo n’inzego zose za politiki z’intara ya Kivu y'Amajyepfo.
Hashize iminsi irindwi imirwano irushijeho gukara mu turere twinshi, kuva Kamanyola, Katogota, Kaziba, Lubarika, aho AFC/M23 ikomeje kwagura no gukomeza ibirindiro byayo, mu gihe ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa bazo bari mu gusubira inyuma bavuga ko ari uburyo bwo kubungabunga ubuzima bw’abaturage benshi batuye muri aka gace gatuwe cyane.
Kugeza ubu, imirwano iracyakomeje mu bice bitandukanye byo mu kibaya cya Ruzizi.


Kinyarwanda
English
Swahili









