issa
AFC/M23 yongeye gusaba u Burundi gukura ingabo zabwo muri RDC

Dec 7, 2025 - 09:39
 0

Umutwe wa AFC/M23 wongeye gusaba igihugu cy’u Burundi gucyura “ako kanya kandi nta mananiza” ingabo zabwo ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uvuga ko kuba izo ngabo zikomeje kubarizwa muri kiriya gihugu ari kimwe mu biteza umutekano muke ukomeye mu karere.

U Burundi kuva mu 2023 bufite ingabo zirenga 10,000 muri Kivu y’Amajyepfo, harimo n’abarwanyi b’Imbonerakure, bafasha Ingabo za Leta ya Kinshasa mu rugamba ruremereye na AFC/M23. Muri iki cyumweru, muri Kivu y’Amajyepfo hongeye kuvuka imirwano ikaze, inavugwamo uruhare rugaragara rw’ingabo z’u Burundi.

AFC/M23 ivuga ko kuva imirwano yatangira ku wa Mbere w’iki cyumweru, ingabo z’u Burundi zagiye zikoresha intwaro ziremereye zirasa mu bice by’imbere bituwe cyane n’abaturage, bituma habaho impfu, inkomere n’isenyuka ry’ibikorwa remezo. Ku wa Kane tariki 4 Ukuboza byari bimaze kumenyekana ko abasiviri 23 bahitanywe n’ibitero byatangiye ku wa Mbere bishwe n'ingabo z'u Burundi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu tariki 6 Ukuboza, AFC/M23 yavuze ko nta ntego n’imwe ifite yo kwigarurira ibice by’u Burundi cyangwa ngo igire imigambi yo guhungabanya icyo gihugu, ahubwo ko ikibazo ari uruhare rw’u Burundi mu “guhungabanya umutekano w’akarere no kubangamira amahoro mu burasirazuba bwa Congo.”

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko Isi yose ibona ingaruka z’ibisasu bikomeje kuraswa bituruka ku butaka bw’u Burundi, birimo gusenya imihanda, ibiraro, amashuri, ibigo nderabuzima, amazu y’abaturage n’insengero. Yongeraho ko ibitero biva hanze y’imipaka ya RDC bikomeza guteza ubwoba abaturage no gutuma ibihumbi bahunga ingo zabo.

AFC/M23 yasabye u Burundi kongera gutekereza ku ruhare rwabwo mu burasirazuba bwa Congo, ishimangira ko igihe kigeze ngo ingabo zabwo zivanwe aho ziri hose muri “Kivu” n’ahandi muri RDC. Iti: “Gukomeza kuhaba kwazo biteje icyago gikomeye kandi cyitemewe ku mutekano wa RDC.”

Ni mu gihe kandi uyu mutwe wasabye abaturage gukomeza gutuza no gukora imirimo yabo ya buri munsi nta bwoba, ubizeza ko uzakomeza kubarindira umutekano no kubakingira icyago icyo ari cyo cyose.