Afurika y’Epfo: Abagore batangiye imyitozo yo gukoresha imbunda mu kwirwanaho
Mu gihe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje gufata indi ntera mu gihugu cya Afurika y’Epfo, bamwe mu bagore batuye icyo gihugu bakomeje umugambi wo kwirwanaho no kwirindira umutekano binyuze mu masomo batangiye yo kwihugura gukoresha intwaro zirimo n’imbunda.
Amakuru akomeje gutangazwa n’ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo ni uko bamwe mu bagore batuye icyo gihugu ku wa 7 Werurwe 2026, batangiye imyitozo yo kwirwanaho no kwirindira umutekano, imyitozo barimo gukorera mu bice biherereye hafi y’umujyi wa Pretoria aho bari kwiga intwaro zitandukanye zirimo n’imbunda.
Umwe mu bagore bari muri aya mahugurwa yabwiye Media24 ikorera muri icyo gihugu cya Afurika y’Epfo ko yafashe umwanzuro wo kujya muri iyo myitozo nyuma yo guhohoterwa ari iwe mu rugo akabura ubutabazi.
Yagize ati “Nafashe icyemezo cyo kujya mu myitozo ifasha abagore kwirwanaho no kwicungira umutekano nyuma yo guhohoterwa nkabura untabara. Icyo gihe abajura batatu binjiye iwange bankoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, banatwara buri kimwe cyari mu nzu, birambabaza.”
Ni imyitozo iyobowe n’umutoza w’umugore witwa Claire van der Westhuizen, usanzwe wigisha abagore uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano bishobora kubabaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Claire van der Westhuizen avuga ko abagore atoza batagamije kwiga gukoresha intwaro n’imbunda gusa ahubwo ko intego nyamukuru ari iyo kubafasha kumenya agaciro kabo no kubereka ko bakwiye kwirwanaho igihe cyose bahohotewe.
Nubwo bimeze bityo, inzobere zemeza ko kwiga kwirwanaho byonyine bidatanga icyizere kirambye cy’umutekano ku ihohoterwa rikorerwa abagore muri Afurika y’Epfo bitewe ahanini n’agaciro gake abagore bagihabwa muri icyo gihugu.
Ikigo cy’ubushakashatsi muri Afurika y’Epfo kivuga ko abagore barenga 35% bari hejuru y’imyaka 18 bamaze guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu gihe abagore bagera kuri 15 bapfa buri munsi muri icyo gihugu bazize iryo hohoterwa bakorerwa.
Abaharanira uburenganzira bw’abagore muri Afurika y’Epfo bavuga ko ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore kigikomeje kwiyongera bitewe ahanini n’imyumvire ya kera igifata abagore nk’abadashoboye ndetse batagira ijambo.
Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa aherutse gutangaza ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwicanyi bukorerwa abagore ari ikibazo gikomeye ndetse gihangayikishije icyo gihugu, asaba inzego zibishinzwe gushyira imbaraga mu kurwanya no guhana abakora ibyo byaha ndetse n'ibifitanye isano nacyo.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko ubwicanyi n’ihohoterwa rikorerwa abagore muri Afurika y’Epfo biri hejuru inshuro eshanu ugereranyije n’impuzandengo ku isi, ibi bituma benshi muri bo bahitamo kwiyambaza amasomo yo kwirwanaho no kwicungira umutekano.


Kinyarwanda
English
Swahili









