Somalia: Leta yatangaje ko yisubije uduce Al-Shabaab yari imazemo imyaka irenga 18
Guverinoma ya Somalia yatangaje ko yisubije uduce two mu karere ka Shabelle twari tumaze imyaka irenga 18 tugenzurwa n'umutwe wa Al-Shabaab, ibintu ivuga ko ari intambwe ikomeye mu kugarura umutekano mu gihugu.
Ni amakuru yatangajwe na Minisitiri w'Umutekano wa Somali, Omar Ali Abdi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, wavuze ko mu myaka irenga 18 umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab wigaruriye bimwe mu bice by’icyo gihugu birimo Jilib Marka, Gendershe ndetse na Dhanaane biherereye mu karere ka Shabelle, ubu ingabo za Leta ya Somalia zabyisubije.
Yagize ati “Turi mu nzira yo kurwanya imitwe yitwaje intwaro n’indi y’iterabwoba yose imaze imyaka irenga 18 idindiza igihugu cyacu. Muri iyo nzira rero, ingabo zacu zimaze kugenzura Akarere ka Shabelle kari karigaruriwe na Al-Shabaab, ni ibyo kwishimira cyane ndetse ni urugendo rwiza rwo guhoshya ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi mu gihugu cyacu."
Amakuru akomeje gutangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye ku isi avuga ko ingabo za Somalia zigaruriye utwo duce zibifashijwemo n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikorera mu kirere, zafashije iza Somalia kugaba ibitero by’indege zitagira abapilote ‘drones’ zasenye ibirindiro Al-Shabaab yabikagamo ibyo kurya, ndetse n’ububiko uwo mutwe wabikagamo intwaro.
Umutwe wa Al-Shabaab watangiye imirwano yo kwigarurira ibice bya Somalia mu myaka igera 20 ishize, uza kwigarurira ibice birenga umunani byo mu majyepfo no mu gihugu rwagati, ndetse uza no kwigarurira bimwe mu bice by’umurwa mukuru wa Mogadishu.
Guverinoma ya Somalia yatangaje ko ikomeje ibikorwa bigamije kwirukana no guhoshya imitwe yitwaje intwaro ndetse n’indi yose y’iterabwoba muri icyo gihugu, ibifashijwemo n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Kinyarwanda
English
Swahili









