Perezida Kagame yashimiye ingabo z’u Rwanda uko zitwaye muri uyu mwaka wa 2025
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu, yashimiye Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi nzego z’umutekano ku kazi gakomeye n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza mu kubungabunga umutekano w’igihugu no kurinda abaturage.
Yavuze ko ubwitange n’ubunyamwuga by’abagabo n’abagore bari mu ngabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano byagize uruhare runini mu gusigasira indangagaciro z’igihugu, amahoro n’ubusugire bwacyo, haba imbere mu gihugu ndetse no mu butumwa bwo hanze yacyo.
Perezida Kagame yashimangiye ko nubwo banyuze mu bihe bikomeye n’ibigeragezo bitandukanye, abakora mu nzego z’umutekano bakomeje gukora ku rwego rwo hejuru, bagaha umutekano abaturage b’u Rwanda umunsi ku wundi.
Yagize ati “Imbere mu gihugu, kuba muri maso byahaye umutekano abantu bacu, biha umutekano igihugu cyacu, kandi bikomeza ubusugire bwacu umunsi ku wundi.”
Ku bijyanye n’ubutumwa bwo hanze y’igihugu, Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’Ingabo z’Igihugu yavuze ko ingabo z’u Rwanda zakomeje kurinda intego y’igihugu yo kurengera ubuzima bw’abantu, zitanga umusanzu mu kugarura amahoro, zishingiye ku bumenyi, ubunyamwuga n’imbaraga mu gushaka ibisubizo birambye.
Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi birimo amahoro, ituze n’iterambere mu nzego zitandukanye, ashimangira ko uruhare rw’ingabo n’inzego z’umutekano rwafashije abaturage gukorera mu mudendezo no gutera imbere batekanye.
Yagize ati “ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano dufite uyu munsi, ni bo mbaraga nifuje kugira.”
Yashimiye izi nzego kuba mu mwaka ushize zarakomeje kurengera inyungu z’igihugu zishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, agaciro n’imbaraga, anazishimira ku rwego rwo hejuru zagaragajeho ubunyangamugayo no gukunda igihugu.
Mu gusoza, Perezida Paul Kagame yasabye ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano gukomeza uwo mujyo no mu mwaka utaha, barangwa n’ubunyangamugayo, gukorera mu mucyo no gukomeza kuba inkingi ikomeye y’umutekano n’iterambere by’igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









