issa
Gen. Muhoozi yatangaje ko Uganda yiteguye gukura ingabo zayo mu Burasirazuba bwa RDC

Mar 26, 2026 - 18:42
 0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko inzego z'umutekano z’icyo gihugu zirimo gutegura gukura ingabo zabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibyo yatangaje ku rubuga rwe rwa X avuga ko inzego z'umutekano za Uganda ziteguye gukura ingabo zabo mu bice biri hagati ya Lubero na Mahagi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyo bikazaba ku bwumvikane na Guverinoma ya Congo.

Yagize ati “Twiteguye gukura ingabo zacu mu birindiro byose biri hagati ya Lubero na Mahagi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bizaba ku bwumvikane na Guverinoma ya Congo.”

Amakuru yatangajwe na All Africa avuga ko uwo mwanzuro uje nyuma yo kutumvikana hagati y'ingabo za Uganda ziri mu gace ka Ituri gaherereye mu bice by'Amajyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ingabo z’icyo gihugu.

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri muri ako gace ka Ituri bivugwa ko zitumvikanye na UPDF za Uganda bitewe na Lt Gen Johnny Luboya Nkashama uziyoboye, akaba ari we byatangajwe ko ari inyuma y’uku kutumvikana.

Gen. Kainerugaba umwe mu bakunze kwisanzura mu kuvuga yanditse kuri X ye ko ubuyobozi bwa gisirikare bwa Ituri mu gihe budahinduwe, ingabo za Uganda zishobora gukurwa muri ibyo bice nta bindi biganiro bibayeho.

Ingabo za Uganda zinjiye mu bikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ugushyingo kwa 2021, aho zatangiye ibikorwa by’ubufatanye na FARDC byo kurwanya no guhashya ibirindiro by’umutwe wa ADF wari umaze igihe wica abaturage muri ako karere.

Mar 26, 2026 - 20:03