issa
Amerika yafatiye ibihano RDF n’abasirikare bakuru bane: Icyo u Rwanda rubivugaho

Mar 2, 2026 - 23:45
 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, zatangaje ko zafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) ndetse n’abasirikare bakuru bane, zibashinja kugira uruhare mu gutera inkunga no guhugura umutwe wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nk’uko byatangajwe na Daparitema ya Amerika ishinzwe imitungo yo hanze (OFAC), ibihano byafatiwe RDF n’abayobozi bayo bakuru bikomoka ku byo Amerika ivuga ko ari “ugutera inkunga, guhugura no kurwana ifatanyije n’umutwe wa M23,” usanzwe uri ku rutonde rw’imitwe yafatiwe ibihano kubera guhonyora uburenganzira bwa muntu no guteza umutekano muke watumye benshi bava mu byabo nkuko Amerika ibivuga.

Abafatiwe ibihano

Abasirikare bakuru bavuzwe mu bafatiwe ibihano barimo:

Gen. Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Amerika imushinja gutegura ibitero kuri Congo.

Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka.

Maj. Gen. Ruki Karusisi, Umuyobozi wa Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda.

Brig. Gen. Stanislas Gashugi, ushinzwe ibikorwa bya Special Force.

Amerika kandi ishinja u Rwanda gufasha AFC/M23 gufata umujyi wa Uvira, mu gihe ngo hari hashize akanya gato habaye ibiganiro byahuje Perezida Donald Trump, Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi, no gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano. Icyakora, amakuru agaragaza ko nyuma y’ayo masezerano, imirwano yakomeje, aho Leta ya Congo nayo yashinjwaga kugaba ibitero ku bice bigenzurwa na AFC/M23.

Igisubizo cya Guverinoma y’u Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibi bihano, ivuga ko bigoreka imiterere y’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa RDC. Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 02 Werurwe 2026, yavuze ko gufatira ibihano uruhande rumwe mu gihe hari inzira y’amahoro iri kugeragezwa, ari ugushyira ku ruhande ukuri kw’ibiri kubera mu karere.

U Rwanda rwavuze ko ibitero bya drone n’ibyo ku butaka bikomeje kugabwa n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo nta kurobanura, ari ukurenga ku masezerano yo guhagarika imirwano, kandi ko bikomeje guteza impfu n'ubuhunzi mu baturage.

Icyo ibihano bisobanuye

Ibihano bya OFAC bisanzwe bivuze gufatira imitungo iri muri Amerika, guhagarika ubucuruzi n’imikoranire iyo ari yo yose n’abafatiwe ibihano, ndetse no kubuza ibigo n’abantu bo muri Amerika kugirana imikoranire na bo.

Iyi ntambwe ishobora gukomeza kongera igitutu cya dipolomasi hagati ya Washington na Kigali, mu gihe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje kuba ingorabahizi ku karere no ku rwego mpuzamahanga.

Mar 2, 2026 - 23:52