issa
DJ Ira yatewe ubwoba n'Abarundi

DJ Ira yatewe ubwoba n'Abarundi

Apr 17, 2026 - 11:03
 0

Umukobwa uvanga imiziki uzwi nka DJ Iraa yamenyesheje abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ko hari bamwe mu Barundi bakomeje kumutera ubwoba abandi bakamutuka bamuhora Ubwenegihugu bw'u Rwanda yahawe.

Mu ijoro ryo ku wa 16 Mata 2026 yanditse kuri Instagram ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 ko hari Abarundi batishimiye icyemezo yafashe cyo gusaba Ubwenegihugu bw'u Rwanda akabuhabwa.

Yagize ati"Mbese nyuma y'umwaka muracyafite intimba ku mutima? Muracyantuka, muracyantera ubwoba. Sinzi ikibazo gihari".

DJ Iraa yakomeje avuga ko kuba adasubiza abamutuka atari uko yahatirijwe gusaba Ubwenegihugu cyangwa akaba afite isoni , ahishura ko u Rwanda rwamuhaye amahirwe atigeze abonera i Burundi. 

Uyu mukobwa yavuze ko u Burundi butanga uburenganzira bwo gutunga Ubwenegihugu bubiri. Ubwo rero kuri we yumva kuba yarasabye kuba umunyarwandakazi ari kimwe nuko yari gusaba kuba umunyamerika,cyangwa se umunyacanada.

Yavuze ko u Rwanda rwamuhaye amahirwe atigeze abonera I Burundi

Ati" DJ Iraa mwamumenye kubera u Rwanda, akazi nkora nagatangiriye mu Rwanda , naraje mpabwa amahirwe, batitaye ko ndi Umunyamahanga n'ubu aho ngeze sintinya kuvuga ko ari Imana n'u Rwanda ndetse no gukora neza, rero narimfite impamvu ibihumbi zo gusaba Ubwenegihugu bw'u Rwanda" 

Dj Iraa yakomeje avuga ko nta kidasanzwe cyangwa ikibazo abona mu gusaba Ubwenegihugu bw'u Rwanda ahubwo ari urwango bamwe mu Barundi bafitiye u Rwanda 

Ati"Nta kibazo kirimo ahubwo ni urwango mufitiye u Rwanda, jyewe nta kidasanzwe nakoze gusaba Ubwenegihugu si ukwihakana Igihugu cyanjye".

Hari konti ya Facebook yiyitiriye DJ Iraa ni naho baca bamutuka. Akaba yasabye abantu kutayifata nkaho ari we.

Ku itariki 16 Werurwe 2026 mu gikorwa cyabereye muri Bk Arena igihe Perezida Kagame yahuraga n'abaturage b'i Kicukiro DJ Iraa yasabye Ubwenegihugu.

Icyo gihe Perezida Kagame yarabumwemereye ariko amusaba guca mu nzira zemewe.

 Nta gihe cyaciyemo kuko ku itariki ya 07 Mata 2025 Dj Iraa yaje guhabwa Ubwenegihugu. Bwasohotse ku rutonde rwo mu igazeti ya Leta nimero 14 yo ku wa 7 Mata 2025.

Dj Iraa yageze mu Rwanda muri 2015 abifashijwemo na mubyara we Dj Bissosso nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye i Burundi.

Kuri ubu afite imyaka 29 y'amavuko akaba ari mu beza u Rwanda rufite mu mwuga wo kuvanga imiziki.